Divine Ikubor, uzwi ku izina rya Rema, mu kiganiro yagiranye na Rolling Stone, yatangaje ko inkuru zavuzwe ko akorana na Illuminati, agasenga sekibi ndetse akananywa amaraso y’abantu, zagize ingaruka zikomeye ku buzima bwe bw’umwuga. Izo nkuru z’ibihuha ntizatumye gusa atakaza abafana benshi, ahubwo zanatumye hari ibitaramo bye byasubitswe, harimo n’icyagombaga kubera muri Ethiopia.
Ati: “Hari inkuru nyinshi zamvuzweho zo gukorana na Illuminati, ngasenga sekibi nkanywa n’amaraso. Nahise ntakaza abafana bamwe bizeraga ko ibyo babona kuri interineti ari byo.”

Rema yavuze ko ibi byamugizeho ingaruka mu buryo butandukanye, kuko bamwe mu bafana be bamuretse ndetse n’ibigo bimwe byamuhaga amahirwe yo gutaramira abantu bikabireka kubera ayo makuru.
Yavuze ko byamugoye cyane kubona abantu bumva ibisobanuro bye, cyane ko internet yatumye inkuru mbi zimwibasira zikwira vuba cyane.
Ubwo yari abajijwe igisobanuro cy’imikufi yambara mu ijosi, benshi bashingiyeho bavuga ko akorana na Illuminati, Rema yasobanuye ko ishushanya abakurambere be aho akomoka, akaba iteka aba ashaka kubazirikana. Yagize ati: “Ibi bikoresho by’imitako ntaho bihuriye n’ubupfumu cyangwa Illuminati. Bifite igisobanuro cyihariye gishingiye ku muco wacu.”
Mu Ukwakira 2023, igitaramo Rema yagombaga gukorera muri Ethiopia cyarasubitswe nyuma y’uko abo mu idini rya Orthodox batishimiye ko yahatamira.
Bashingiraga ku makuru yari yarakwirakwijwe avuga ko akorana na Illuminati, bakemeza ko atari akwiriye gutaramira abemera Imana.

Uyu muhanzi yagaragaje agahinda aterwa n’iyo myumvire idafite ishingiro, avuga ko ari urugamba rukomeye kurwanya inkuru z’ibihuha, cyane cyane mu gihe cy’ikoranabuhanga aho abantu bemera ibyo basoma badashishoje.
Yagize ati: “Birababaje kubona abantu bemera ibintu bidafite gihamya. Ariko njye ndakomeza gukora umuziki wanjye, kuko ari cyo kintu nkunda kurusha ibindi.”
Rema ntiyagarukiye aho, kuko yanavuze ko atari we wenyine wahuye n’ibi bibazo, ahubwo ko n’abandi bahanzi benshi bagiye bahura no gushinjwa gukorana na Illuminati kubera uburyo bitwaye cyangwa ibyo bakunze kwambara.
Yagaragaje ko ibi ari imyumvire idakwiye gukomeza kwimikwa, kuko bituma hari abahanzi babura amahirwe yo gukomeza iterambere ryabo.
Uyu muhanzi yavuze ko hakenewe ubukangurambaga bwo kurwanya ibihuha, kuko bishobora gukoma mu nkokora impano nyinshi n’iterambere ry’ubuhanzi muri rusange. Yemeza ko atazacibwa intege n’ibyo, ahubwo ko azakomeza gukora umuziki we, akemeza ko abantu bazagenda bumva ukuri buhoro buhoro.
