Umuhanzikazi Rihanna ukunzwe na benshi yaba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kubera uburanga, ubuhanga n’ijwi rye rihogoza benshi, yamaze guca agahigo ko kuba ari we muhanzikazi ufite indirimbo nyinshi kandi yakoze wenyine, zabashije kwegukana imidali myinshi ya diyama ku Isi.
Bajya bavuga ngo diyama ni inshuti z’abagore n’abakobwa, ntacyamubuza rero kubyishimira akanabitangaza. Iyi ikaba ari imidali yagiye ahabwa mu bihe bigiye bitandukanye, ikaba ari imidali itangwa na RIAA (The Recording Industry Association of America). Mu ifoto yasangije abakunzi n’abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze, Rihanna yagaragaje ko ari we muhanzikazi ufite indirimbo nyinshi yakoze wenyine zegukanye imidali myinshi ya diyama ku Isi, avuga ko ubu nta gusubira inyuma.
Rihanna akaba afite indirimbo zirindwi zabashije kwegukana uyu mudali ari zo Diamond, Work, Umbrella, Stay, We found love na , Needed me, Love the way you lie . Rihanna akaba akurikirwa na Katy Perry ufite enye, Cardi B ufite eshatu, na Lady Gaga ufite eshatu.
Nubwo bisa
n’aho Rihanna atagikora umuziki neza nk’uko byari bisanzwe mbere kubera gukurikirana cyane kompanyi ye ikora ibirungo by’ubwiza, ndetse n’utubazo yagiye agira kubera umuryango, ariko kugeza n’ubu indirimbo ze zikaba zikomeje gukundwa ku bwinshi ku mbuga nka RedBull, BoomPlay, BiilBoard n’izindi. Rihanna akaba aheruka gushyira hanze indirimbo yise ‘Lift me up’ mu mwaka wa 2022, ikaba imaze kurebwa n’abasaga miliyoni 154 ku rubuga rwa YouTube no kuzindi mbuga ikaba ihagaze neza n’ubwo nk’icyamamre nka Rihanna kitakabaye gifite abantu bangana kuriya bagikurikirana.