• Love Connection
  • About Us
  • Services
  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions
  • Team Members
  • TV
  • Advertise With Us
  • Contact Us
Kasuku Media Shop
  • Home
  • Amakuru
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Politike
  • Karabaye
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • KASUKU MEDIA TV
  • Love Connection
No Result
View All Result
  • Home
  • Amakuru
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Politike
  • Karabaye
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • KASUKU MEDIA TV
  • Love Connection
No Result
View All Result
Kasuku Media Shop
No Result
View All Result
Home Amakuru

SADC na EAC mu nama y’igitaraganya ku mutekano muke uri muri RDC

Prince Mutabazi by Prince Mutabazi
February 1, 2025
in Amakuru
0
SADC na EAC mu nama y’igitaraganya ku mutekano muke uri muri RDC
0
SHARES
0
VIEWS
WhatsAppShare on FacebookShare on Twitter
ADVERTISEMENT

Mu nama idasanzwe y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma ba SADC, hemejwe ko hategurwa inama y’igitaraganya ihuriwemo n’uyu muryango n’uwa EAC kugira ngo higwe ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC.

Iki cyemezo cyafatiwe mu nama ya SADC ya 24 yabaye ku wa 31 Mutarama 2025 ikabera i Harare muri Zimbabwe, kije nyuma y’aho bisabwe n’inama ya EAC yabaye ku wa 29 Mutarama 2025 na yo yahuje abakuru b’ibihugu na za guverinoma.

Inama ya SADC yabaye mu gihe ingabo zayo zoherejwe kurwana muri RDC ziri gukubitanwa inshuro n’iza FARDC yifatanyije n’imitwe agahishyi irimo na FDLR yasize ikoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Iyi nama ya SADC yafunguwe ku mugaragaro na Perezida wa Zimbabwe, akaba na Chairman wa SADC, Dr. Emmerson Dambudzo Mnangagwa.

Yitabiriwe n’abaperezida barimo Duma Gideon Boko wa Botswana, Félix Antoine Tshisekedi wa RDC, Andry Rajoelina wa Madagascar, Daniel Francisco Chapo wa Mozambique, Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo na Samia Suluhu Hassan wa Tanzania.

Yitabiriwe kandi na Perezida wa Zambia, Hakainde Hichilema na Minisitiri w’Intebe wa Lesotho, Samuel Ntsokoane.

Matekane, Minisitiri Wungirije wa Eswatini, Thulisile Dladla, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, Téte António, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Malawi, Nancy Gladys Tembo na Minisitiri w’Ingabo wa Namibia Frans Kapofi bose bari bahari.

Hongeye kwibukwa ingabo za SADC zari muri ubwo butumwa zaguye mu mirwano cyane cyane iherutse kubera mu Mujyi wa Sake, zirimo izo muri Tanzania, Malawi na Afurika y’Epfo.

Muri iyo nama kandi hagaragajwe impungenge z’uburyo intambara iri kubera muri RDC ikomeje kuzambya ibintu, ndetse abari bahari basaba ko hakwiriye kugira igikorwa byihuse kugira ngo haboneke ibya ngombwa nkenerwa birimo amazi, amashanyarazi, ibiribwa, uburyo bw’itumanaho n’ibindi.

Abakuru b’ibihugu na za guverinoma bagaragaje impungenge z’uburyo ingabo za SADC zikomeje guhura n’ibihe bikomeye mu mirwano, basaba ko habaho kongerwa inkunga y’ibikoresho n’ubufasha bwihuse kugira ngo zishobore kurangiza ubutumwa bwo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa RDC.

Byongeye kandi, hanagaragajwe impamvu hakwiye ubufatanye bwa SADC na EAC kuko ikibazo cy’umutekano muke muri RDC cyagize ingaruka kuri byinshi mu bihugu by’iyo miryango yombi, harimo umutekano mucye ugaragara ku mipaka, ubuhunzi, ubukungu buhungabanye n’ubucuruzi bwahagaze muri bimwe mu bice byazahajwe n’intambara.

Inama y’igitaraganya izahuza SADC na EAC igomba kuba bitarenze Gashyantare 2025, kandi izibanda ku gushaka umwanzuro wa gisirikare n’uw’amahoro uhamye kuri iki kibazo cyakomeje kudindiza iterambere ry’Akarere.

Hemejwe ko mbere y’iyi nama, haroherezwa intumwa z’impuguke mu bya gisirikare n’umutekano muri RDC kugira ngo hakorwe raporo y’ukuri ku kibazo cy’imirwano, hagaragazwe ingamba zafatwa ndetse hanasuzumwe niba hakwiriye kubaho izindi ngamba zo kongera ingabo mu butumwa bwa SADC.

Abakuru b’ibihugu na za guverinoma basabye ko umuryango mpuzamahanga, cyane cyane Umuryango w’Abibumbye (UN) n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), bagira uruhare rufatika mu gutanga inkunga no gukemura iki kibazo kimaze igihe kirekire cyugarije Akarere.

Mu nama idasanzwe y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma ba SADC, hemejwe ko hategurwa inama y’igitaraganya ihuriwemo n’uyu muryango n’uwa EAC kugira ngo higwe ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC.
ADVERTISEMENT
Previous Post

Unai Emery yemeje ko Marcus Rashford nk’intego ya Aston Villa: Ibiganiro birarimbanyije

Next Post

Abanyamisiri bamaganye igitekerezo cya Trump cyo Kwimura Abanyapalestine

Prince Mutabazi

Prince Mutabazi

Next Post
Abanyamisiri bamaganye igitekerezo cya Trump cyo Kwimura Abanyapalestine

Abanyamisiri bamaganye igitekerezo cya Trump cyo Kwimura Abanyapalestine

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IFOTO Y’UMUNSI

  • Trending
  • Comments
  • Latest
“Uzacyena iteka nuramuka ukomereje aha: Ukuri guteye ubwoba abagabo benshi banga kwumva”

“Uzacyena iteka nuramuka ukomereje aha: Ukuri guteye ubwoba abagabo benshi banga kwumva”

April 17, 2025
Leta Zunze Ubumwe za Amerika Ikuyeho Uburenganzira bw’Agateganyo ku Bimukira barenga 530,000

Leta Zunze Ubumwe za Amerika Ikuyeho Uburenganzira bw’Agateganyo ku Bimukira barenga 530,000

March 22, 2025
Leta Zunze Ubumwe za Amerika Zihagaritse Gutunganya Bimwe mu Bisaba Green Card

Leta Zunze Ubumwe za Amerika Zihagaritse Gutunganya Bimwe mu Bisaba Green Card

March 27, 2025
Semuhungu Eric yirukanye General Benda muri Crue ye yaba Traffic Jam

Semuhungu Eric yirukanye General Benda muri Crue ye yaba Traffic Jam

January 31, 2025
Atletico Mineiro na Botafogo,ni nde uhesha ishema Brezil?

Atletico Mineiro na Botafogo,ni nde uhesha ishema Brezil?

9
Uyu munsi haraca uwambaye hagati y’ikipe ya Arsenal Fc na Manchester United

Uyu munsi haraca uwambaye hagati y’ikipe ya Arsenal Fc na Manchester United

3
Urugendo rwa Perezida Joe Biden muri Angola rwibanze ku ngingo eshatu z’ingenzi

Urugendo rwa Perezida Joe Biden muri Angola rwibanze ku ngingo eshatu z’ingenzi

3
Ishyamba si ryeru kwa Kanye West na Bianca Censori

Ishyamba si ryeru kwa Kanye West na Bianca Censori

2
AFC yahamagaje intumwa zayo zari i Doha muri Qatar

AFC yahamagaje intumwa zayo zari i Doha muri Qatar

June 6, 2025
Tshisekedi yakiriye Fayulu nyuma yo kunenga Kabila

Tshisekedi yakiriye Fayulu nyuma yo kunenga Kabila

June 6, 2025
Umuramyi Bosco Nshuti yasohoye indirimbo nshya ‘Jehovah’ mu gihe yitegura igitaramo gikomeye i Kigali

Umuramyi Bosco Nshuti yasohoye indirimbo nshya ‘Jehovah’ mu gihe yitegura igitaramo gikomeye i Kigali

June 6, 2025
Marcelin Cishambo yakiriwe muri AFC/M23 nk’umunyapolitiki mushya

Marcelin Cishambo yakiriwe muri AFC/M23 nk’umunyapolitiki mushya

June 5, 2025

Recent News

Tubagezaho amakuru acukumbuye avugwa mu Rwanda, mu karere no mu mahanga mbere y'abandi!

Ibirimo

  • Amakuru
  • Ibindi
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Iyobokamana
  • Karabaye
  • Kasuku Breakfast
  • Politike
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Uncategorized
  • Urukundo
  • World

Amakuru Mashya

AFC yahamagaje intumwa zayo zari i Doha muri Qatar

AFC yahamagaje intumwa zayo zari i Doha muri Qatar

June 6, 2025
Tshisekedi yakiriye Fayulu nyuma yo kunenga Kabila

Tshisekedi yakiriye Fayulu nyuma yo kunenga Kabila

June 6, 2025
  • Love Connection
  • About Us
  • Services
  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions
  • Team Members
  • TV
  • Advertise With Us
  • Contact Us

© 2024 KasukuMedia.com

No Result
View All Result
  • Home
  • Amakuru
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Politike
  • Karabaye
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • KASUKU MEDIA TV
  • Love Connection

© 2024 KasukuMedia.com