Umuhanzi nyarwanda Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben amaze iminsi ari mu bitaro nyuma yo gufatwa n’uburwayi butunguranye bwamufashe ku munsi wo ku Cyumweru tariki ya 13 Mata 2026.
Amakuru aturuka ku nshuti ze za hafi ndetse n’umufashe we Uwicyeza Pamella avuga ko yumvise atameze neza kuva ku Cyumweru, nyuma y’urugendo yari yagiriye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi. Nyuma yo kumva uburwayi bwiyongera, yahisemo gutandukana n’abo bari kumwe kare kugira ngo ajye kuruhuka.
Bigeze mu masaha y’ijoro, ubuzima bwe bwarushijeho kumererwa nabi, bituma ajyanwa kwa muganga byihuse. Kuri ubu ari kwitabwaho n’abaganga mu bitaro bya Kanombe, aho akomeje gukurikiranwa n’abaganga, nubwo indwara arwaye itaratangazwa ku mugaragaro.
Uburwayi bwa The Ben buje mu gihe yari mu myiteguro y’ibitaramo bikomeye azahuriramo na Bruce Melodie, biteganyijwe kuzenguruka imijyi ine yo mu Rwanda. Ibi bitaramo byari gukurikira igitaramo “The New Year Groove” yakoreye muri BK Arena ku wa 1 Mutarama 2026.
Abakunzi b’umuziki we bakomeje kugaragaza impungenge, bamusabira gukira vuba kugira ngo yongere agaruke ku rubyiniro.
















