Ubushinjacyaha muri Koreya y’Epfo bwasabye ko O Yeong-su, umukinnyi w’imyaka 80 wamenyekanye cyane muri filime y’uruhererekane ya Squid Game, ahanishwa igifungo cy’umwaka umwe, mu rubanza rw’ubujurire aregwamo icyaha cyo gukora ihohotera rishingiye ku gitsina.
Ibi byabaye ku wa Gatanu, tariki ya 4 Mata 2025, mu Ishami rya Seongnam ry’Urukiko Rukuru rwa Suwon, aho ubushinjacyaha bwasabye ko uyu musaza ahanishwa igihano gikomeye, buvuga ko mbere yari yarahawe igihano cyoroheje, kidahwanye n’uburemere bw’icyaha aregwa.
Mbere, Urukiko Rukuru rwa Seongnam rwari rwarahanishije O Yeong-su igifungo cy’amezi umunani gisubitswe mu gihe cy’imyaka ibiri, ndetse rukamutegeka kwitabira amasomo y’amasaha 40 ku bijyanye no kwirinda ihohotera rishingiye ku gitsina.
Uyu mukinnyi yahise ajurira, asaba ko urukiko rumugira umwere, mu gihe ubushinjacyaha bwo bwajuriye busaba ko igihano cyari cyatanzwe cyakomeza, ahubwo kikiyongera.
Iki kirego gishingiye ku byabaye mu mwaka wa 2017, aho O Yeong-su yashinjwe n’umugore bari kumwe mu itsinda ry’abakinnyi b’ikinamico, ko yamukorakoye ku ngufu ndetse akanamusoma ku gahato.
Abashinjacyaha bavuze ko uwo mugore yigeze guha O Yeong-su amahirwe yo gusaba imbabazi mbere y’uko ajya kumurega, ariko ntiyabikora, ndetse kugeza n’ubu ntiyigeze agaragaza kwicuza. Nyuma yaho, uyu mugore ni bwo yafashe icyemezo cyo kumurega mu buryo bwemewe n’amategeko.
Ku ruhande rw’abunganira O Yeong-su mu mategeko, batangaje ko ibyo umukiliya wabo ashinjwa bishingiye gusa ku buhamya bwa nyir’ukurega n’ubutumwa bw’iyandikiranabumenyesheje, bagaragaza ko budafite gihamya ifatika.
Bavuze ko ubwo butumwa butari bugamije kwemera icyaha, ahubwo bwari uburyo bwo kwirinda ko izina rya filime Squid Game ryasenyuka cyangwa rigatakarizwa icyizere.
Mu ijambo rye yavuze mu rukiko, O Yeong-su yavuze ko yumva ari igisebo kuba ageze ku myaka 80 agikurikiranwa mu rukiko ku byaha nk’ibi, ndetse anagaragaza ko niba ibyo yakoze icyo gihe bifatwa nk’ibinyuranyije n’amategeko, yiteguye kubibazwa. Ariko yavuze ko adashobora kwemera ko ibyo yakoze byari ibyaha.
Yavuze kandi ko ibyo birego byamuhesheje isura mbi ndetse bigasiga icyasha ku izina rye n’umwuga we nk’umukinnyi wa filime wamamaye ku rwego mpuzamahanga. Urukiko ruzasoma umwanzuro warwo wa nyuma ku wa 3 Kamena 2025.

