Jim Ratcliffe, umwe mu baherwe bakomeye ku mugabane wβu Burayi ndetse akaba nβumunyamigabane mu ikipe ya Manchester United, aherutse kugirira uruzinduko mu Rwanda hagati ya tariki ya 7 na 11 Mata 2026.
Uru ruzinduko rwe rwabaye mu gihe u Rwanda nβAbanyarwanda bari mu Cyumweru cyβIcyunamo cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igihe igihugu cyose kiba cyivuga amateka akomeye cyanyuzemo.
Amakuru atandukanye agaragaza ko Ratcliffe yasuye ahantu nyaburanga hihariye mu Rwanda, harimo Akagera National Park, imwe mu pariki zikomeye mu gihugu irimo inyamaswa zitandukanye zirimo intare nβinzovu. Yanageze kandi mu Karere ka Musanze aho yasuye Volcanoes National Park, izwi cyane kubera ingagi zo mu misozi miremire zikurura ba mukerarugendo benshi ku Isi.
Uyu mugabo wβimyaka 73 azwi cyane nkβuwashinze kompanyi ya INEOS, imwe mu zikomeye mu gukora ibinyabutabire na pulasitike ku mugabane wβu Burayi. Ubu abarirwa umutungo ungana na miliyari 18.4 zβamadorali, ibintu bituma aza ku mwanya wa mbere mu bakire bo mu Bwami bwβu Bwongereza.
Ku rwego mpuzamahanga, Ratcliffe abarirwa mu bakire bakomeye ku Isi aho aza hafi ku mwanya wa 153, bikerekana imbaraga afite mu rwego rwβubucuruzi nβishoramari.
Uruzinduko rwe mu Rwanda rugaragaza uburyo igihugu gikomeje gukurura abashoramari nβabanyamafaranga bakomeye ku Isi, cyane cyane binyuze mu bukerarugendo bushingiye ku bidukikije no ku mutekano uhamye igihugu gifite.

















