Ambasaderi w’u Rwanda muri Loni, Kayinamura, yagarutse ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, agaragaza ko umutwe wa FDLR ugikomeje guteza ibibazo bikomeye ku Rwanda no mu Karere k’Ibiyaga Bigari. Ibi yabitangaje ku wa Gatatu tariki ya 15 Mata, mu nama y’Akanama k’Umutekano ka Loni yasuzumaga ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro, umutekano n’ubufatanye yashyizweho umukono mu 2013.

Yavuze ko kuba FDLR igihari ari kimwe mu bibazo bikomeye bikomeje guhungabanya ituze ry’u Rwanda, ashimangira ko abagize uwo mutwe barimo abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakomeje gukorera ibikorwa by’ubugizi bwa nabi muri Congo. Yagaragaje ko kuba uwo mutwe warakomeje kubaho ari imwe mu mpamvu nyamukuru zatumye ayo masezerano ashyirwaho umukono.
Amb. Kayinamura yasobanuye ko nubwo ayo masezerano amaze imyaka irenga icumi, ibibazo by’umutekano muke bikiriho bitewe n’uko ibikubiyemo bitashyizwe mu bikorwa uko bikwiye, cyane cyane mu bijyanye no gusenya FDLR. Yemeje ko ikibazo atari amasezerano, ahubwo ari uburyo yashyizwe mu bikorwa.
Yanagarutse ku kibazo cy’imvugo z’urwango n’ihohoterwa rikorerwa Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda, cyane cyane Abanyamulenge, avuga ko kubita abanyamahanga bidindiza amahoro arambye. Yasabye ibiganiro byimbitse ku bibazo byose bihari.
Yasoje ashimangira ko amahoro arambye atagerwaho hifashishijwe intambara, ahubwo asaba ubufatanye, kubazwa inshingano no kubahiriza ibyo impande zose zemeye.
















