Chi Leung “Peter” Wai w’imyaka 38 yakoreshaga amakuru yo muri Minisiteri y’Umutekano mu Bwongereza yifashishije mudasobwa zayo, mu kugenzura abatavuga rumwe n’u Bushinwa ariko baba mu Bwongereza.
Yabikoraga yifashishije amakuru yo mu ishami rishinzwe abimukira mu Bwongereza.
Ni ibyaha byo gufasha ubutasi bw’ibihugu by’amahanga yahamijwe ari kumwe na Chung Biu Yuen, uzwi nka Bill wamuhuje n’ubuyobozi bw’u Bushinwa.
Aba bagabo babaye bafunzwe mu gihe bategereje gukatirwa ku wa 15 Gicurasi.
Wai yatangiye gukora mu bashinzwe umutekano bakorera ku mupaka mu 2020. Ni umwanya watumye agera ku makuru y’abimukira baba mu Bwongereza.
Yajyaga yifashisha iminsi y’ikiruhuko n’ikindi kiruhuko cy’uburwayi agakorera amafaranga akuye mu gukurikirana Abanya-Hong-Kong bahunze ibikorwa byo gushakisha abagize uruhare mu myigaragambyo yo guharanira demokarasi, amakuru abonye akayaha abantu bo mu Bushinwa.
Yuen wamuhuje n’abayobozi bo mu Bushinwa yahoze ari umupolisi wa Hong Kong wakoreye Ibiro by’iyi ntara y’u Bushinwa yahoze ikolonizwa n’u Bwongereza bishinzwe ubukungu n’ubucuruzi (Hong Kong Economic and Trade Office) kiba i Londres.











