Isoko rya Kinama riherereye mu Mujyi wa Bujumbura ryahuye n’inkongi y’umuriro ikomeye yateje igihombo kinini ku bacuruzi, ibicuruzwa byinshi bihinduka ivu mu buryo bwihuse.
Iyi nkongi yadutse mu gitondo cyo ku wa Kane tariki ya 07 Gicurasi 2027, itangirira mu gice cyacururizwagamo telefone mbere yo gukwira mu bindi bice by’isoko. Mu gihe gito gusa, umuriro wari umaze gufata amaduka menshi arimo acururizwamo imyenda, ibikoresho byo mu nzu ndetse n’amavuta yo kwisiga.
Abari hafi y’aho bavuga ko uburyo inyubako zubatsemo ndetse n’ubwinshi bw’ibicuruzwa byoroheje gufatwa n’umuriro byatumye ukwira vuba cyane, bikagora ibikorwa byo kuwuzimya.
Imodoka za kizimyamoto zagerageje kuzimya uwo muriro zifatanyije n’abakozi b’isoko ndetse n’abaturage, ariko umuriro wari umaze kwangiza igice kinini cy’isoko mbere y’uko ugenzurwa.
Amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje umwotsi mwinshi n’inkongi ikaze yari yibasiye iri soko, ibintu byateye impungenge abaturage benshi.
Umwe mu bacuruzi bakoreraga muri iri soko yavuze ko ibintu bye byose byahiye, agaragaza ko atabashije kugira icyo arokora kubera ubukana bw’umuriro. Yagize ati: “Twagerageje kurokora bimwe mu bicuruzwa ariko umuriro wari ukaze cyane. Ubu twasigaye mu gihombo gikomeye.”
Uyu mucuruzi yavuze kandi ko hari benshi mu bacuruzi bari bafite inguzanyo za banki, bityo bakaba bafite impungenge z’uburyo bazongera kwiyubaka nyuma y’aya makuba.
Ubuyobozi bw’isoko rya Kinama bwatangaje ko hatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye iyi nkongi ndetse hanasuzumwe ingano y’igihombo cyatewe na yo.
Bwavuze kandi ko bamwe mu bacuruzi bagize ihungabana rikomeye nyuma yo kubona ibicuruzwa byabo bishya, mu gihe inzego zitandukanye zirimo Croix-Rouge zahise zitanga ubutabazi bw’ibanze ku babukeneye.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Bujumbura bwageze ahabereye aya makuba, buvuga ko bugitegereje ibisubizo by’iperereza rya Polisi kugira ngo hamenyekane inkomoko y’iyi nkongi.
Iyi nkongi ibaye nyuma y’izindi nkongi zagiye zibasira amasoko atandukanye yo muri Bujumbura mu myaka ishize, ibintu bikomeje guteza impungenge ku mutekano w’amasoko n’ibikorwaremezo byayo.










