Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana, UNICEF, ryasabye ko igitaramo umuhanzi Gandhi Alimasi Djuna wamamaye nka Maître Gims ateganya gukorera mu Bufaransa tariki ya 7 Mata 2025 gisubikwa.
Umuvugizi wa UNICEF, Nidhi Joshi, yasobanuriye ibitangazamakuru ko ishami ryawo mu Bufaransa ryamenyesheje abategura iki gitaramo ko tariki ya 7 Mata ari umunsi mpuzamahanga wahariwe kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. UNICEF yasabye ko uyu munsi wubahwa, ibasaba guhindura itariki y’igitaramo.

Uyu muhanzi w’Umunye-Congo, akaba anafite ubwenegihugu bw’Ubufaransa, azwi cyane mu njyana ya Afrobeat na Pop. Igitaramo cye cyari cyitezweho guhuza imbaga y’abafana be mu Bufaransa, aho asanzwe afitanye umubano ukomeye n’abakunzi b’umuziki we.
Kuva tariki ya 7 Mata, u Rwanda n’Isi yose bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho abasaga miliyoni bishwe mu gihe cy’iminsi ijana.
Ni igihe cyo kuzirikana abazize ubwo bwicanyi ndengakamere, gushimangira ubutumwa bw’amahoro no guharanira ko ibyabaye bitazongera ukundi.
Mu Rwanda ndetse no mu bice bitandukanye by’Isi, uriya munsi uba ari uw’icyubahiro, aho haba ibikorwa byo kwibuka, ibiganiro bigamije gusigasira amateka, ndetse n’amasengesho yo guha icyubahiro inzirakarengane.
UNICEF, nk’umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bw’abana, wagaragaje ko ari ingenzi ko ibirori n’ibindi bikorwa bisaba kwishima n’imyidagaduro byakwigizwa inyuma kugira ngo hatabaho kwivanga n’icyunamo.
Abategura igitaramo cya Maître Gims ntibaragira icyo batangaza ku busabe bwa UNICEF, gusa biteganyijwe ko hashobora kuba ibiganiro hagati yabo n’abayobozi b’u Bufaransa kugira ngo hafatwe umwanzuro wemewe na bose.
