Ubwato bwari butwaye abakinnyi b’umupira w’amaguru bwarohamiye mu Mugezi wa Kwa uherereye mu Ntara ya Maï-Ndombe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), aho abantu 25 bahasize ubuzima abandi 30 bararokoka bikabije.
Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko ubwato bwari butwaye aba bakinnyi bwari buvuye mu mujyi wa Mushie, aho bari bagiye gukina umukino wa gicuti.
Iyi mpanuka yabaye mu ijoro ryo ku wa 10 Werurwe 2025, ubwo ubwato bwahagurutse ku cyambu saa sita z’ijoro, ariko ntibwashoboye kugera aho bwagombaga kwerekeza.
Umuvugizi w’Intara ya Maï-Ndombe, Alexis Mputu, yatangaje ko impamvu nyamukuru y’iyi mpanuka itaramenyekana neza, ariko bikekwa ko umwijima w’ijoro wabaye intandaro, kuko ubwato butari bufite amatara ahagije. Ibi byatumye abari babutwaye batabasha kubona neza inzira banyuramo, bigatuma burohama.
Ubwato busanzwe ari bumwe mu buryo bwo gutwara abantu n’ibintu muri Maï-Ndombe no mu tundi duce twegereye inzuzi n’imigezi muri RDC.
Gusa, ibibazo by’umutekano muke, kutubahiriza amabwiriza y’ubwato ndetse no gutwara umubare munini w’abagenzi barenze ubushobozi bw’ubwato bikomeje gutera impanuka za hato na hato.
Mu Ukuboza 2024, indi mpanuka y’ubwato yabaye mu mugezi wa Fimi aho ubwato bwari butwaye abagenzi barenga 100 bwarohamye, bigahitana abantu 25, mu gihe abandi benshi baburiwe irengero.
Ibi byakomeje kugaragaza ko ubwikorezi bwo mu mazi muri RDC bugifite ibibazo bikomeye bikwiye gushakirwa umuti.
Impunzi z’abari kuri ubu bwato bwarohamye mu Mugezi wa Kwa zikomeje gutabarizwa, mu gihe imiryango y’ababuze ababo iri mu gahinda. Abayobozi mu ntara batangaje ko ibikorwa by’ubutabazi bikomeje, hakaba hari icyizere ko ababuze bashobora kuboneka.
