Urugendo rwari ruteganyijwe kuba urw’inzozi ku bakunzi b’uburugendo rwarahindutse inkuru y’akababaro n’ubwoba, ubwo indwara idasanzwe yadukaga mu bwato bunini bwo mu Buholandi bwitwa M/V Hondius. Abagenzi barenga 150 bari muri uru rugendo rwo gusura uduce twa kure cyane tw’Isi, by’umwihariko ku Mugabane w’ubukonje wa Antarctique.
Ubu bwato bwahagurutse mu Mujyi wa Ushuaia muri Argentine muri Werurwe, aho amatike y’uru rugendo yaguraga amafaranga menshi cyane ari hagati y’Amayero ibihumbi 14 na 22. Nyuma yo gusura ahantu hatandukanye harimo ibirwa bya Falkland na Tristan da Cunha, urugendo rwatangiye guhindura isura ubwo umwe mu bagenzi yapfaga ku wa 11 Mata azize indwara itazwi.
Nyuma y’icyo gihe, abandi bagenzi bakomeje kugaragaza ibimenyetso by’uburwayi, ndetse abantu batatu bamaze gupfa. Abashakashatsi baje gusanga bamwe banduye virusi ya hantavirus, indwara ikomoka ku nyamaswa nto nk’imbeba. Nubwo iyi virusi itandura cyane hagati y’abantu, kuba yaragaragaye ku bantu benshi icyarimwe byateje impungenge zikomeye.
Kugeza ubu, ubwato buhagaze mu mazi hafi y’Ibirwa bya Cap-Vert, aho inzego zaho zanze kwakira abarwayi kubera kwirinda ikwirakwira ry’iyo ndwara. Ibi byatumye abagenzi baguma mu bwato mu bihe bitoroshye, bafite ubwoba n’agahinda.
Sosiyete icunga uru rugendo irimo gutekereza kujyana ubwato ahandi hashobora kuboneka ubuvuzi bwihuse, mu gihe Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima rikomeje iperereza ku cyateye iki cyorezo kidasanzwe.











