Ishyaka UDPS riri ku butegetsi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryasabye Leta Zunze Ubumwe za Amerika gufatira Joseph Kabila impapuro mpuzamahanga zo kumuta muri yombi, rikabinyuza kuri Donald Trump.
Aya makuru yemejwe n’Umunyamabanga Mukuru wa UDPS, Augustin Kabuya, ubwo iri shyaka ryakoraga urugendo i Kinshasa ku wa 4 Gicurasi 2026, rugamije gushyigikira ibihano Amerika iherutse gufatira Kabila.
Kabuya yavuze ko ubu busabe bwatanzwe binyuze mu rwandiko UDPS yashyikirije Ambasade ya Amerika i Kinshasa. Yongeyeho ko imyigaragambyo yakozwe yari igamije kugaragaza ko bashyigikiye icyemezo cya Amerika cyo guhana Kabila.
Yagize ati: “Twaboneyeho gusaba ubuyobozi bwa Amerika, cyane cyane Perezida Trump, kureba niba hashyirwaho impapuro mpuzamahanga zo guta muri yombi Joseph Kabila.”
Ku wa 30 Mata 2026, Urwego rushinzwe imari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwafatiye Kabila ibihano, rumushinja kugira uruhare mu gushyigikira umutwe wa Mouvement du 23 mars n’ihuriro rya Alliance du fleuve Congo, bifitanye isano n’umutekano muke uri mu burasirazuba bwa Congo.
Gusa Kabila yahakanye ibyo birego, avuga ko nta bimenyetso bifatika byerekana uruhare rwe muri ibyo bikorwa, anenga ubuyobozi bwa Kinshasa bumushinja ibinyoma.











