Kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Nyakanga 2024, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwagaragarije itangazamakuru abantu barindwi barimo Abanyarwanda n’abanyamahanga babiri bakurikiranyweho kwiba muri banki amafaranga yenda kugera kuri miliyoni 100 z’Amafaranga y’u Rwanda.
Itangazamakuru n’Umuvugizi wa RIB
Ubwo yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru, Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira Thiery, yavuze ko aba batawe muri yombi byavuye ku makuru yari yamenyekanye bwa mbere yatanzwe n’abagerageje kwifashishwa mu mugambi mubisha.
Abakekwaho Icyaha
Ku ikubitiro bafashe uwitwa Murindabigwi Patrick ufatwa nk’umuhuzabikorwa w’ubu bujura, afatanyije na Kabanyana Constance, Nyandwi Gilbert, Uwababyeyi Marie Leandre, Barungi Merard, Byaruhanga Baurice Sam, na Gatera Sam.
Dr. Murangira yagize ati:
“Murindabigwi uriya mwabonye yambaye umupira w’umutuku, yashatse abo nakwita aba ‘agents’ bashaka abandi bantu, cyane cyane urubyiruko, bakarusaba gufunguza konti muri banki bakamuha n’ikarita ya ATM hanyuma bakizeza uwabahaye iyo numero ya konti ko hari amafaranga azajya aca kuri konti ye kandi ko umutekano wizewe. Bakamubwira ko mu mafaranga azajya anyuzwa kuri konti ye azajya ahabwa 40%.”
Ibyaha Bakurikiranyweho n’Ibihano
Dr. Murangira avuga ko ibi byaha uko ari bine bakurikiranyweho bihanwa n’ibihano bitandukanye biri hagati y’imyaka ibiri n’imyaka 15, kuko nk’icyaha cy’iyezandonke gihanishwa hagati y’imyaka 10 na 15 y’igifungo ndetse hakiyongeraho n’ihazabu y’amafaranga yikubye kuva kuri gatatu kugera kuri gatanu z’agaciro k’indonke yejejwe.
Ubutumwa ku Baturage n’Urubyiruko
Yaboneyeho guha ubutumwa abaturage barimo urubyiruko bubashishikariza kwirinda kwishora mu bikorwa bituma bafungwa. Ati:
“Turasaba urubyiruko kwirinda kwishora muri ibi byaha kandi rukagira amakenga igihe cyose rubwiwe ko rugiye guhabwa amafaranga batakoreye ndetse bakirinda kwizezwa ko ibimenyetso bazabisiba bitazagaragara, ndetse bakanahita batangira amakuru ku gihe kuri abo bantu bashaka kubaroha muri ayo manyanga.”
Dr. Murangira kandi yasabye urubyiruko gukura amaboko mu mifuka rukitabira umurimo kugira ngo rubone amafaranga rwakoreye binyuze mu buryo bwiza atari uburyo bushyira ubuzima bwarwo mu kaga.
Ubushobozi bw’Inzego z’Umutekano
Umuvugizi wa RIB yavuze ko abantu bishora mu bikorwa nk’ibyo bazatahurwa kuko inzego z’umutekano w’u Rwanda zikora kandi umutekano ubwawo ukaba udadiye ndetse izo nzego zifite ubushobozi n’ubufatanye muri byose.
Icyifuzo ku Mutekano wa Banki
Dr. Murangira yibukije za banki kubaka uburyo buhamye bwo kurinda umutekano w’amafaranga aho bashobora kubaka uburyo umuntu umwe adakwiye kwiharira ijambo ry’ibanga (password) wenyine ahubwo igakoreshwa n’abantu benshi kugira ngo ubikuza abashe kubigeraho hagira igikorwa kikamenyekana bitewe n’abo bantu bayikoresha.
Amakuru Yongeye Kumenyekana
Amakuru BTN yabashije kumenya ni uko muri aba bakurikiranyweho kwiba amafaranga miliyoni 99, haburagamo umuntu umwe ngo babe barindwi bitewe nuko atorohewe n’uburwayi arwaye.