Abanzi Bose Ntabwo ari Abanzi
Igihe abana b’inguge n’inguge bumvise ko umugabo wahoze abirukana mu murima w’ibigori yapfuye, bigabye mu birori bishimye.
Ariko umwaka wakurikiyeho, nta bigori byari bihari. Icyo gihe, mu nzara yabo, ni bwo bamenye ukuri bababaye – umugabo batinyaga ko yari umuhinzi, isoko yabatunga.
Iyi nkuru iratwibutsa ko abantu bashobora kutumva buri gihe agaciro k’ibikorwa byacu muriki gihe, ariko bazamenya akamaro kabyo mugihe tutakiriho.
Abanzi bose ntabwo ari abanzi. Bamwe mubaturwanya baba bakenewe kuko bafite uruhare runini muburinganire bwubuzima.