Hadeel Abdelnasir w’imyaka 30, nyina w’abana batatu, yahunze urugo rwe mu burasirazuba bwa Al-Jazirah mu byumweru bibiri bishize ubwo habaga urugomo aho yaratuye.
Ihohoterwa ryabereye muri Al-Jazirah niryo ryiyongera cyane mu ntambara yo muri Sudani hagati y’ingabo za Sudani na RSF.
Rashida Yousif, undi mubyeyi uri muri Port Sudani, yasobanuye amahano itsinda rye ryakoze ubwo bahungaga. Ati: “Turi imiryango itanu yahungiy hamwe. Umuryango umwe wakorewe iyicarubozo n’umugore wafashwe ku ngufu imbere y’umugabo we.
Umwe mu bagabo wakubiswe na RSF( Rapid Support Forces). Bamwe mu nshuti zanjye muri Al-Hilaliya bararozwe nabo. Twabuze abacu benshi cyane”. Itsinda ry’inama ryari ririkubera Al-Jazirah rivuga ko imidugudu irenga 500 yimuye abantu ibihumbi icumi kubera intambara yarimo iraba.
Umusesenguzi wigenga Abdulmoniem Abu-Idrees yagize ati: “Kuva komanda yatandukana na RSF, RSF yahitanye abantu babarirwa mu magana kandi igota imidugudu myinshi itandukanye”.
Ati: “Hatabayeho ubutabera ku bahohotewe, naho ibintu bishobora guteza amacakubiri ashingiye ku moko ibyo bikaba byateza ibyitwa ‘JENOSIDE’.
Imbaraga zo guhuza amahoro zarananiranye kugeza ubu. Kuri iki cyumweru, icyemezo cy’akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe umutekano agamije kurengera abasivili no guhagarika imirwano, kahagaritswe n’Uburusiya, bituma nta cyizere gihari cyo gutabara.
Amakimbirane akomeje kugaragariza abaturage ko iri hohoterwa ko riteye ubwoba, harimo ubwicanyi, iyicarubozo, n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Umunyamakuru Naba Mohideen watangarije Port Sudani yagize ati: “Ibitero biherutse kubera muri Al-Jazirah byatumye abantu ibihumbi icumi bahunga”. Ati: “Imiryango irihebye, bigaragara ko iri hohoterwa ridafite iherezo.”