Chorale de Kigali, imwe mu makorali akomeye kandi akunzwe cyane mu Rwanda, yatangaje igitaramo cy’amateka kizaba ku wa 22 Ukuboza 2024, muri BK Arena. Iki gitaramo cyiswe christmas Carols gitegerejwe n’abakunzi b’umuziki w’umwimerere, kikaba giteganyijwe kuba kimwe mu birori binini byo kwizihiza Noheli muri uyu mwaka.
Chorale de Kigali ifite izina rikomeye mu muziki w’indirimbo zihimbaza Imana, iziririmbwa mu buryo bw’umwimerere bwa korali (choral music), ndetse ikaba izwiho ubuhanga budasanzwe mu guhuza amajwi.
Mu gitaramo cya Christmas Carols, bazaririmba indirimbo za Noheli zirimo izo abakunzi bayo basanzwe bazi, ndetse n’izindi nshya ziteguriwe gususurutsa abazasohokera muri BK Arena.
Abifuza kwitabira iki gitaramo bafite amahitamo atandukanye y’amatike, bitewe n’icyiciro bifuza kwicaramo. Amatike ya Regular agura 5,000 Frw, Bronze ni 10,000 Frw, Silver ni 15,000 Frw, Gold/CIP ni 20,000 Frw, naho Diamond ni 25,000 Frw.
Hari kandi amahirwe ku bantu bifuza kwicara ku meza (Table), aho itike igura 250,000 Frw aha ho bakazanabona serivisi yo guhabwa icyo kunywa ndetse n’icyo kurya.
Iki gitaramo kizaba ari uburyo bwiza bwo kwinjira mu bihe by’umunezero wa Noheli, aho umuryango, inshuti, ndetse n’abakunda umuziki muri rusange bazagira umwanya wo kuruhuka no kwishimira umuziki uhanitse wateguwe na Chorale de Kigali.
Abifuza kwitabira barakangurirwa kugura amatike hakiri kare kuko ibyicaro bizaba ari bike ugereranyije n’uburyo igitaramo cyateguwe. Iki ni igitaramo cyitezweho gusiga amateka mu rugendo rw’ubuhanzi bwa Chorale de Kigali no mu bikorwa by’umuziki wa gikirisitu mu Rwanda.
Ntuzacikwe n’iki gitaramo, kuko bizaba ari umwanya udasanzwe wo kwishimira ibihe by’ubusabane, umuziki mwiza, no gusangira umunezero wa Noheli.