Abantu barindwi bakekwaho kwiba abaje mu gikorwa cyβisengesho i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru batawe muri yombi.
Batawe muri yombi mu rukerera rwo ku itariki ya 21 Ugushyingo 2024, bafatwa na Polisi mu gikorwa cyo gushakisha no gufata abakekwaho ubujura.
Bafatiwe mu Mudugudu wβAgateko, Akagari ka Kibeho, Umurenge wa Kibeho, Akarere ka Nyaruguru.
Mu bafashwe harimo abβigitsina gabo bane nβabβigitsina gore batatu, bari mu kigero cyβimyaka hagati ya 19 na 40. Mu byo bafatiwe harimo kwiba abaje gusenga i Kibeho bakabatwara amasakoshi, za telefone, kwiba imyaka.
Umuyobozi wβUmudugudu wβAgateko, Aloys Habyarimana yagize ati βAbo bantu bafashwe ku bwo guteza umutekano muke bakora ubujura, gukora urugomo, gutega abantu bakabakubita, bakabambura telefone nβibindi baba bafite. Ku bagabo hakiyongeraho guhohotera abagore babo iyo batashye basinze.β
Nubwo abafashwe ari bacye ugereranyije nβabakora ibyaha, abatuye i Kibeho bavuga ko bizeye agahenge.
Nyiramana ati βAgahenge karahari, gusa nyine baba bafite abandi bagira uko bavugana. Icyakora iyo babonye havuyemo umuntu bahita bagira ubwoba.β
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wβUmurenge wa Kibeho, Aphrodice Nkurunziza, arasaba abakora ubujura kubireka, bagakura amaboko mu mifuka bagakora, kuko imirimo itabuze iwabo.
Ati βTurasaba abaturage bacu kureka imico mibi yβubujura, ahubwo bitabire umurimo, bakoreshe amaboko yabo, bareke gushaka kurya ibyo bataruhiye.β
Polisi yβu Rwanda irashimira abaturage bakomeje gutanga amakuru ku bahungabanya umutekano, ibasaba gukomeza ubwo bufatanye, ikaburira kandi abishora mu byaha ko polisi ikomeje ibikorwa byayo byo kubashakisha no kubafata.
Irabasaba kuva mu byaha ahubwo bagafatanya nβabandi mu gukumira no kurwanya ibyaha, batangira amakuru ku gihe.















