Grégoire Kayibanda wabaye Minisitiri w’Intebe kuva mu 1960 kugeza mu 1962, ndetse nyuma akaba Perezida w’u Rwanda, azwiho gushyira imbere politiki ishingiye ku ivangura. Yari umwe mu bashinze ishyaka rya Parmehutu mu 1957, ryaharaniraga ko Abahutu bagira ijambo rikomeye mu miyoborere y’igihugu.
Mu kwizihiza isabukuru ya mbere y’ubwigenge ku wa 1 Nyakanga 1963, Kayibanda yagaragaje mu ijambo rye ko ubutegetsi bwari busanzwe bufitwe n’Abatutsi bwari burangiye burundu. Yashishikarije Abatutsi kwemera impinduka zabayeho, agaragaza ko nta mwanya bafite wo kongera kugira ijambo rikomeye mu buyobozi bw’igihugu.
Mu 1964, mu isabukuru ya gatatu ya demokarasi, Kayibanda yongeye gutanga amagambo agaragaza ubwoba n’urwango, avuga ko Abatutsi baramutse bagerageje gufata ubutegetsi, byabaviramo ingaruka zikomeye zirimo no kwicwa. Aya magambo yagaragazaga uko ubuyobozi bwari bwarashyize imbere politiki y’ivangura n’amacakubiri.
Raporo yakozwe n’urwego rw’ubutasi rwa Central Intelligence Agency (CIA) mu 1964 yerekanye ko hari impungenge z’uko impunzi z’Abatutsi zishobora kugaba ibitero ziturutse mu bihugu bituranyi, ibintu byakomeje kongera umwuka mubi mu gihugu.
Mu 1973, Kayibanda yaje guhirikwa ku butegetsi n’abasirikare bayobowe na Juvénal Habyarimana, bafashe ubutegetsi bakomeza politiki y’amacakubiri kugeza mu bihe byagejeje u Rwanda kuri Genocide yakorewe Abatutsi, igahitana ubuzima bw’abarenga miliyoni mu minsi 100.

















