Sebanani André, wavutse mu mwaka wa 1952 mu cyahoze ari Komini Kigoma muri Perefegitura ya Gitarama ubu ni mu Karere ka Nyanza, Intara y’Amajyepfo, ni umwe mu bahanzi b’u Rwanda basize umurage ukomeye mu buhanzi bw’ikinamico n’itangazamakuru. Amashuri yisumbuye yayize i Shyogwe, nyuma akomereza muri Collège Officiel de Kigali (COK), ariko aza kuhava ajya gukora ubucungamari muri TRAFIPRO i Kabgayi.
Yamenyekanye cyane binyuze mu makinamico yakinnye, arimo izakunzwe nka “Nzashira ingurugunzu nkiri ingagi” na “Icyanzu cy’Imana (Uwera)”. Ubuhanga bwe mu gukina bwatumye akundwa n’abanyarwanda benshi kugeza n’ubu. Uretse ibyo, yakoraga no kuri Radiyo Rwanda mu biganiro bitandukanye birimo “Discothèque-Phonotèque” ndetse n’ibijyanye n’urwenya n’ubuvanganzo nyarwanda. Yanabaye umukinnyi w’ikinamico mu itorero “Indamutsa”.
Mu buzima bwe bwite, Sebanani yashakanye na Mukamulisa Anne Marie mu 1979, babyarana abana bane. Ariko ubuzima bwe bwaje guhura n’ibigeragezo bikomeye ubwo yafungwaga mu 1990 ashinjwa kuba icyitso cy’Inkotanyi. N’ubwo yaje gufungurwa, ntiyigeze asubizwa mu kazi ke.
Mu 1994, Sebanani André yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, asiga amateka y’ubuhanzi n’urukundo yakundaga igihugu cye. Umugore we yamwibutse amutura indirimbo yise “Uracyariho”, igaragaza ko n’ubwo yitabye Imana, ibikorwa bye bikomeje kuba mu mitima y’abamukunze.

















