AFC/M23 yohereje ubutumwa bw’ihumure ku Muyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, nyuma y’urupfu rwa se, Sheikh Hamad bin Khalifa Al Thani, wabaye Emir wa Qatar. Yitabye Imana afite imyaka 74 y’amavuko, nk’uko byatangajwe mu itangazo ryasohotse kuri iki Cyumweru.
Mu butumwa yashyize ahagaragara, AFC/M23 yihanganishije Sheikh Tamim, umuryango w’ibwami, Guverinoma ndetse n’abaturage ba Qatar muri ibi bihe by’icyunamo. Yashimye uruhare rwa Sheikh Hamad mu guteza imbere igihugu cye no kugiha umwanya ukomeye mu ruhando mpuzamahanga.
AFC/M23 yavuze ko Sheikh Hamad azahora yibukwa nk’umuyobozi wari ufite icyerekezo, wagize uruhare mu guteza imbere amahoro, ibiganiro by’ubwumvikane, iterambere n’ubufatanye hagati y’ibihugu. Yongeyeho ko umurage yasize uzakomeza kubera urugero ibisekuru bizaza muri Qatar no ku rwego mpuzamahanga.
Uyu mutwe wanibukije ko Qatar ikomeje kugira uruhare mu biganiro byo gushaka umuti w’amakimbirane hagati ya AFC/M23 na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Wavuze ko mu rwego rwo kwitabira ibyo biganiro, wabonye ubushake bwa Qatar mu guteza imbere ibiganiro no gushakira ibisubizo amakimbirane binyuze mu nzira z’amahoro.
AFC/M23 yavuze ko ibikorwa bya Qatar muri uru rwego bigaragaza icyerekezo cyubakiwe ku ndangagaciro zatejwe imbere na Sheikh Hamad bin Khalifa Al Thani. Yasabye ko umuryango we, ubuyobozi bwa Qatar n’abaturage bayo bakomeza kugira ihumure muri ibi bihe by’icyunamo.
Qatar imaze igihe iyoboye ibiganiro bigamije guhuza impande zihanganye mu burasirazuba bwa RDC, mu rwego rwo gushaka amahoro arambye no kugabanya amakimbirane amaze igihe muri ako Karere.

















