Umuhanzi Bushali yatangaje ko yafashe indi ntambwe mu rugendo rwe rw’umuziki, aho atagikomeje gusa guteza imbere injyana ya Kinyatrap, ahubwo yaninjiye no mu mwuga wo gutunganya indirimbo nyuma yo gutangiza studio ye bwite yise ‘Kontineri’.
Uyu muhanzi yavuze ko iyi studio izamufasha gukora umuziki we mu buryo bwisanzuye no gufasha impano z’abahanzi bakizamuka kubona aho zikorera ibihangano byazo. Yagaragaje ko intego ye ari ugukomeza kuzamura urwego rwa Kinyatrap no gutanga umusanzu mu iterambere ry’umuziki nyarwanda muri rusange.
Bushali yabigarutseho nyuma yo kwitabira igitaramo cya MTN Iwacu Muzika Festival 2026 cyabereye mu Karere ka Karongi ku wa Gatandatu, tariki ya 11 Nyakanga 2026, aho yataramiye imbaga y’abafana bamwakiranye ibyishimo, baririmbana zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe.
Yavuze ko gutangiza “Kontineri” ari kimwe mu bikorwa yateguye mu rwego rwo kwagura ibikorwa bye no gushyigikira iterambere ry’umuziki, agaragaza ko yifuza gukomeza gutanga umusanzu ufatika mu kuzamura impano z’abahanzi b’iki gihe n’abazaza.

















