Irushanwa ry’Igikombe cy’Isi cya 2026 rikomeje kugenda rirushaho gukomera, aho nyuma y’irangira ry’imikino y’amatsinda, amakipe 17 muri 48 yari aryitabiriye yamaze gusezererwa burundu.
Mu makipe yasezerewe, 12 muri yo niyo yarangije ku mwanya wa nyuma mu matsinda yayo, bituma atabona itike yo gukomeza muri 1/16 cy’irangiza. Aya makipe ni Repubulika ya Czech, Qatar, Haiti, Turukiya, Curaçao, Tunisia, Nouvelle-Zélande, Arabiya Sawudite, Iraq, Jordan, Uzbekistan na Panama.
Hari kandi andi makipe ane yari yarabaye aya gatatu mu matsinda yayo, ariko aza kubura amahirwe yo gukomeza kubera ko amanota n’ibipimo byayo bitageze ku rwego rw’amakipe yandi yabaye aya gatatu. Ayo ni Iran, Koreya y’Epfo, Ecosse na Uruguay.
Ikipe ya Afurika y’Epfo niyo yabaye iya nyuma isezerewe muri iki cyiciro, nyuma yo gutsindwa na Canada, ihita isezera ku mugaragaro.
Urutonde rw’amakipe yamaze gusezererwa
- Turukiya
- Haiti
- Nouvelle-Zélande
- Tunisia
- Jordan
- Panama
- Qatar
- Repubulika ya Czech
- Curaçao
- Arabiya Sawudite
- Iraq
- Uzbekistan
- Iran
- Koreya y’Epfo
- Ecosse
- Uruguay
- Afurika y’Epfo
Mu gihe iri rushanwa rikomeje, hasigaye amakipe 31 azakomeza guhatanira kugera ku gikombe cy’Isi cya 2026, aho biteganyijwe ko imikino ya kimwe cya 16 cy’irangiza izarushaho kuba ishyushye ndetse igatanga indi myidagaduro ku bakunzi ba ruhago hirya no hino ku Isi.















