Mu rwego rwo gukomeza gufasha abakristo guhura n’Imana binyuze mu kuramya no guhimbaza, hatangajwe inkuru y’uko umuhanzi w’icyamamare mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza, Bella Kombo, azitabira igiterane gikomeye kizabera i Kigali ku wa 25 Nyakanga, guhera ku isaha y’isaa cyenda z’amanywa (15:00), muri Camp Kigali.
Abateguye iki giterane bavuga ko kizaba ari umwanya udasanzwe wo kwegera Imana, gusenga no kuramya, aho abazacyitabira bazahabwa amahirwe yo kugirana ibihe byihariye byo guhura na Yesu Kristo. Basabye abantu bose kuzitabira bazanye imiryango yabo ndetse banatumire inshuti n’abaturanyi kugira ngo na bo bazungukire muri uwo mugisha.
Bella Kombo, wamamaye mu ndirimbo zifasha benshi kwegera Imana, azifatanya n’abandi bakozi b’Imana mu gutanga ubutumwa bw’ibyiringiro, kwizera n’urukundo rw’Imana binyuze mu ndirimbo n’amasengesho.
Abategura iki gikorwa batangaje ko hari n’ibindi bitunguranye bizatangazwa mu minsi iri imbere, bityo basaba abantu gukomeza gukurikirana amakuru kugira ngo batazasigara inyuma.
Iki giterane gitegerejwe na benshi, cyane cyane abakunda ibitaramo byo kuramya no guhimbaza, kikazaba ari umwanya wo kongera imbaraga mu kwizera no gushimira Imana ku byo ikorera abantu bayo. Abateguye bavuga ko buri wese azahava afite ubuhamya bw’ibyo Imana yamukoreye muri uwo mwanya wihariye.
















