Umukire kazi Uwase MUYANGO Claudine Akaba yaranabaye Nyampinga uberwa n’amafoto (Miss Photogenic) mu 2019 yeretse abamukurikira imodoka nshya yaguze ya ‘Mercedes-Benz GLC 300 4MATIC’ ifite n’icyapa kiranga ikinyabiziga (Plaque) kiri mu izina rye rya ‘MUYANGO’.


Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Miss Muyango yasangije abamukurikira amashusho amugaragaza yishimira iyi modoka ari kumwe n’umuhungu we.

Amakuru agaragara ku mbuga zicururizwaho imodoka agaragaza ko Mercedes-Benz GLC 300 yo mu mwaka wa 2022 igura hagati ya miliyoni 45 Frw na miliyoni 60 Frw, bitewe n’imimerere yayo n’ibiyigize. Aya mafaranga kandi yiyongeraho imisoro n’andi mafaranga ajyanye no kuyandikisha.
Miss Muyango yaguze iyi modoka mu gihe akomeje no guhatanira igihembo cya African Muzik Magazine Awards (AFRIMMA) 2026.
Azwi kandi nk’umushyushyarugamba n’umushyitsi mukuru mu birori bitandukanye, aho aherutse no kugaragara mu iserukiramuco Spinny & Friends.

















