Mu gihe u Rwanda n’Isi bakomeje ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umuhanzi Safi Madiba yongeye kwibutsa ababyeyi uruhare rukomeye bafite mu kwigisha abana babo amateka y’igihugu cyabo, cyane cyane ajyanye n’itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside.
Mu butumwa bwe, yagaragaje ko hari bamwe mu babyeyi bagikomeje kwanga cyangwa gutinya kubwira abana babo ukuri ku byabaye, nyamara ari ingenzi cyane ko urubyiruko rusobanukirwa amateka nyayo kugira ngo hatagira uwongera kuyobya cyangwa gukurura ingengabitekerezo ya Jenoside.
Yashimangiye ko kutigisha abana amateka ari ukubima ubumenyi bwabafasha kumenya aho igihugu cyavuye n’aho kigana. Kuri we, ukuri ku mateka ntigukwiye guhishwa cyangwa gufatwa nk’ikintu giteye ipfunwe, ahubwo ni isomo rikomeye rifasha kubaka ejo hazaza heza.
Safi yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 atari inkuru z’impimbano cyangwa ikinamico, ahubwo ari amateka mabi igihugu cyanyuzemo, asaba ababyeyi kuyaganiriza abana babo mu buryo bubafasha kuyumva neza bitewe n’imyaka yabo.
Yakomeje aburira urubyiruko kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside n’ivangura iryo ari ryo ryose, abasaba kuba umusingi w’amahoro n’ubumwe. Yasoje ashimangira ko kumenya amateka no kuyigishiriza abakiri bato ari imwe mu nzira zifatika zo kurinda ko Jenoside itazongera kubaho ukundi mu Rwanda.















