Kayitesi Yvonne, uzwi cyane nka DJ Sonia, yashimiye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), nyuma yo kwakira ikibazo cye no kumwizeza ko kizakurikiranwa mu buryo bwemewe n’amategeko.
Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X, DJ Sonia yavuze ko yishimiye uburyo yakiriwe n’uru rwego, agaragaza ko rwamuhaye umwanya wo gutanga ibisobanuro ku kibazo cye ndetse rukamwizeza ko ruzagikurikirana.
Yashimiye by’umwihariko Umunyamabanga Mukuru wa RIB, Colonel Pacifique Kayigamba Kabanda, hamwe n’abakozi bose b’uru rwego, avuga ko uburyo bamwakiriye bwamugaruriye icyizere ndetse bukamuha amahoro yo mu mutima.
DJ Sonia yavuze ko yari amaze igihe kinini ashakisha ubutabera, bityo kuba ikibazo cye cyarakiriwe kandi kikazahabwa umurongo gikurikiranwamo ari intambwe ikomeye kuri we.
Yasoje ubutumwa bwe ashimira RIB ku bw’umwuga n’ubunyamwuga yakorewe, agaragaza icyizere ko iperereza rizakorwa mu mucyo kandi rikageza ku kuri.

















