Umunyamerika w’icyamamare ku mbuga nkoranyambaga, IShowSpeed, yongeye kuvugisha benshi nyuma yo kugaragara ku mukino wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi wahuje Morocco n’u Bufaransa yambaye umwambaro udasanzwe wari ugizwe n’igice cy’ibara rya Morocco n’ikindi cy’u Bufaransa.
Ibi byakurikiye ibihuha bimaze iminsi bikwirakwira ku mbuga nkoranyambaga bivuga ko amakipe IShowSpeed agaragaza ko afana akunze guhita asezererwa muri iri rushanwa. Kubera iyo mpamvu, benshi bamwise “umwaku” w’amakipe, nubwo ibyo nta gihamya bifatika bifite.
Mu rwego rwo kwirinda kongera gushyirwa mu majwi, IShowSpeed yahisemo kutagaragaza ko ari ku ruhande rumwe. Yagaragaye yambaye umupira uhuje ibirango by’ibihugu byombi mbere y’uko umukino utangira, ibintu byakuruye impaka n’ibyishimo ku mbuga nkoranyambaga.
N’ubwo yari yagerageje kutabogama, ibyo ntibyabujije u Bufaransa gutsinda Morocco ibitego 2-0, bukomeza muri 1/2 cy’irangiza cy’Igikombe cy’Isi cya 2026, mu gihe Morocco yasezerewe.
Abakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje gusetsa bavuga ko IShowSpeed yashatse “gutsinda umwaku” yambara amakipe yombi icyarimwe, mu gihe abandi bavuga ko ari uburyo bwo kwinezeza no gukomeza gusabana n’abafana be. Nubwo ibyo byose bikomeje kuvugisha benshi, nta kimenyetso cyerekana ko kuba afana ikipe runaka ari byo bituma itsindwa, ahubwo bikomeje gufatwa nk’urwenya rw’abafana ba ruhago ku mbuga nkoranyambaga.
















