Abakunda ibihe by’imyidagaduro bafite impamvu yo kwitegura hakiri kare kuko kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Nyakanga 2026, Ti’Amo Lounge irakira Umuraperi Semana Kevin uzwi ku izina rya Ish Kevin, mu gitaramo gitegerejwe na benshi. Ni ijoro riteganyijwe kubamo umuziki udasanzwe, ibyo biza gutama haza kuba amateka ku baza kubyitabira.
Abateguye iki gitaramo baributsa abakunzi babo ko batagomba kuba abantu bazarebera ibyabereye muri Ti’Amo Lounge ku mbuga nkoranyambaga, ahubwo bagomba kuza kwifatanya n’inshuti zabo bakabyibonera imbonankubone. Ish Kevin arataramira abitabiriye mu ndirimbo ze zakunzwe ndetse n’izigezweho, ibintu bitegerejwe kuzamura akanyamuneza kugeza mu masaha akuze y’ijoro.
Ti’Amo Lounge ikomeje kuba imwe muri Bar&Resto ikunzwe cyane mu Mujyi wa Kigali kubera serivisi zinoze, ibiribwa n’ibinyobwa byiza biharangwa ndetse n’ibirori bidasanzwe ihora itegura. Kuri uyu wa Gatanu na bwo, abitabiriye barahabwa amahirwe yo kwidagadurira ahantu hatekanye.
Ti’Amo Lounge iherereye i Remera, ahateganye na Gare, iruhande rwa sitasiyo ya Oryx, aho byoroshye kuhagera uturutse impande zose z’Umujyi wa Kigali. Niba uteganya gusohokana n’inshuti, uwo mukundana cyangwa abo mu muryango, iri ni ryo joro ryiza ryo kwirebera Ish Kevin mu gitaramo kirabera Ti’Amo.
Ku bifuza gutumiza ibyo kurya cyangwa bakeneye ibindi bisobanuro, bashobora guhamagara kuri numero 0788 302 456 cyangwa 0796 124 773. Ntucikwe n’iri joro ridasanzwe, Ti’Amo Lounge ni ho ibyishimo biraza kuba biri kuri uyu wa Gatanu.

https://share.google/YLuRTLHW5Xw0nFpUH














