Enzo Fernández yongeye gusubira mu myitozo no kongera guhura na bagenzi be baba bakinnyi ba Chelsea FC, nyuma y’igihe gito yari amaze adahari kubera ibibazo byabayeho hagati ye n’abatoza ndetse n’ubuyobozi bw’ikipe. Amakuru agaragaza ko uyu mukinnyi yafashe icyemezo cyo kwegera abo bose bireba, asaba imbabazi ku makosa yaba yarakoze, ibintu byakiriwe neza n’abo bakinana ndetse n’abayobozi.
Umutoza Liam Rosenior yavuze ko Enzo yagiranye ibiganiro byimbitse n’itsinda ry’abayobozi b’ikipe ndetse n’abakinnyi bose muri rusange, asobanura impamvu zatumye ibintu bitagenda neza mbere. Ibi byagaragaje ko afite ubushake bwo kongera kubaka umubano mwiza no gukomeza gukorera hamwe n’abandi.
Abakinnyi ba Chelsea bagaragaje ko bishimiye kugaruka kwe, kuko ari umwe mu bakinnyi bagira uruhare runini mu mikinire y’ikipe, cyane cyane mu kibuga hagati. Kuba yagarutse bishobora kongera imbaraga mu ikipe iri mu rugendo rwo gushaka kongera kwitwara neza muri shampiyona.
Ku ruhande rwa Enzo Fernández, we ubwe yagaragaje ko kwicisha bugufi no kwemera amakosa ari ingenzi mu mwuga w’umupira w’amaguru. Yavuze ko yiteguye gukora cyane kurushaho kugira ngo agaragaze ko agifitiye akamaro ikipe.
Kugaruka kwe ni inkuru nziza ku bafana ba Chelsea, bari bamaze igihe bifuza kongera kubona uyu mukinnyi akina. Ubu amaso yose arareba uko azitwara mu mikino iri imbere, aho benshi bifuza ko azafasha iyi kipe kongera kwiyubaka no kugera ku ntsinzi nkuko byahoze.

















