Mu gihe amakuru amaze igihe avugwa ko umukinnyi wo hagati w’Umunya-Brazil Éderson yerekeje muri Manchester United, biragaragara ko nta masezerano ya nyuma arashyirwaho umukono, nubwo impande zombi zamaze kumvikana ku mafaranga angana na miliyoni 45 z’Ama-Euro.
Amakuru agaragaza ko nyuma yo gukorerwa isuzuma ry’ubuzima bwa mbere (medical) muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Éderson yavuye muri icyo gihugu nyuma y’uko Brazil isezerewe mu irushanwa yari irimo.
Icyakora, ubuyobozi bwa Manchester United buracyashaka ko uyu mukinnyi akorerwa irindi suzuma ry’ubuzima mu Bwongereza mbere yo kwemeza burundu aya masezerano. Iyi ni intambwe ifatwa nk’ingenzi cyane mbere y’uko impande zombi zisinya amasezerano ya nyuma.
Nubwo kuva muri Kamena impande zombi zari zaragiranye amasezerano yo mu magambo (verbal agreement) n’ikipe ya Atalanta, kugeza ubu nta nyandiko n’imwe irashyirwaho umukono.
Ibi bivuze ko nubwo benshi bamaze gufata uyu mukinnyi nk’uwamaze kwerekeza muri Manchester United, haracyari ibisabwa byose bigomba kubanza kuzuzwa mbere y’itangazo ryemewe n’amakipe yombi.
Abafana ba Manchester United bakomeje gutegereza kureba niba isuzuma ry’ubuzima rizagenda neza, maze Éderson akazahita yemezwa nk’umukinnyi mushya w’iyi kipe mbere y’uko isoko ry’igura n’igurisha rifunga. Kugeza ubu, nta tangazo riratangazwa n’impande zombi.
















