Nyuma y’uko byakunze kugaragazwa ko abagabo bagira impinduka mu mubiri wabo binyuze mu kwitegereza, gukora kuri bimwe mu bice bigize umubiri w’abagore, havuzwe no ku bibero byabo, bamwe bahise biyumvisha cyangwa banzura ko gukora ku ibere no kurisoma ❤ bifasha ubwonko n’ibihaha by’abagabo🥰
Ibyo dusanzwe tubizi cyane kandi bigaragarira benshi ko abagabo bagira impinduka mu mubiri wabo binyuze mu kwitegereza, gukora kuri bimwe mu bice bigize umubiri w’umukobwa cyangwa umugore, tutibagiwe no ku bibero byabo.
Abagore ni intege nke z’abagabo iyo bakuruwe n’imiterere yabo, gusa bikaba icyaha cyangwa ishyano igihe abagabo bakoze cyangwa bagerageje kwegera abagore mu buryo batemerewe cyangwa bagaragaza umuco w’ubuhehesi.
Ku bantu benshi bagize amahirwe yo gushinga urugo ndetse bakagira abagore babo b’isezerano cyangwa se abo babanye bishimye n’ubwo bataba barasezeranye, bivugwa ko bafite amahirwe yo kwirinda no kwivura zimwe mu ndwara zishobora kuba mu mubiri wabo bifashishije ibice by’abagore babo.
Muri bimwe mu bitekerezo bitangirwa ku rubuga rwa Quora bavuga ko umugabo ukora ku bibero by’umugore we ndetse agacishamo akabisoma, bimutera guhumeka vuba bikaba nk’umwitozo w’ibihaha bikinjiza umwuka mwiza uhagije.
Ibi kandi bijyana no kongera imisemburo y’ibyishimo mu mugabo, bikongera n’urukundo muri we, cyangwa bikamutera gushaka imibonano mpuzabitsina byihuse.
Ibi abagabo bakunze kubigarukaho bavuga ko abagore bifuza kubarangaza bagaragaza amabuno, amatako yabo, kubera gutinya kubabwira ko babifuza cyangwa se babafitiye irari, ibyo bigatuma abagabo bibwiriza.
Abagore bamwe bakumbura gutera akabariro n’abakunzi babo, aho kubivuga bakambara ubusa imbere yabo bagamije kubakurura. Urubuga rwa NIH rwo rutangaza ko gukora ku bibero by’abagore byongera ibyiyumviro ndetse n’icyizere hagati yabo ndetse n’urukundo rudasigaye.
N’ubwo bavuga ko ibi biganisha ku mibonano mpuzabitsina cyangwa se ugusambana, ariko banavuga ko bihuza imitima y’abakundana bose bagahuza ibyiyumviro n’ibyishimo. Gukora ku bibero bikunze kubata ubwenge bwa bamwe mu bagabo, ku buryo ahura n’umugore atazi yaba mu kazi, mu modoka, gareyamoshe cyangwa ahandi akumva yamukoraho, cyangwa akumva yasoma iki gice gikurura benshi.
Si ibyo gusa, ahubwo bivugwa ko abagabo baba birinze indwara nyinshi zirimo izifata umutima, indwara y’umuvuduko w’amaraso ukabije, igihe bakora, bagasoma cyangwa bakitegereza ibice by’ibanga by’umugore harimo n’ibibero byabo.
Ibi kandi bigaruka ku nkuru yanditswe rimwe n’ikinyamakuru ‘The Sun’ ivuga ko kwitegereza amabere y’abagore no kuyakoraho ndetse n’ibindi bice byabo byerekeza ku myanya ndangagitsina bibakurura, bitera abagabo kwiyongera iminsi y’uburame, biturutse mu kanyamuneza basigarana bagashira n’agahinda k’ibyo banyuramo cyangwa baba biriwemo.
Dusoza nababwira ko bikwiye ko kuba wakora ku kibero cy’umugore bikwiye kuba ku mugore wawe gusa, kuko kubitinyuka ku bagore b’abandi nta bwumvikane bifatwa nk’ihohotera rishingiye ku gitsina ikindi kandi akaba ari icyaha gihanwa n’amategeko.