Abantu benshi bagaragara bahengamisha urukweto igihe bagenda, ariko se ni iki kibitera? Ese ni imico y’imigendere cyangwa ni ikibazo cy’ubuzima?
Impamvu zitandukanye zituma umuntu ahengamisha urukweto. Muri zo, hari izishingiye ku myambarire, imiterere y’ibirenge, cyangwa uburwayi. Bamwe babiterwa n’inkweto zishaje zitarimo tapi. Abandi babiterwa n’imiterere y’ibirenge byabo, aho umuntu aba afite ikirenge kimwe gifite imbaraga nke ugereranyije n’ikindi kirenge.
Hari n’igihe kuba umuntu ahengamisha urukweto biba byatewe n’uburwayi. Indwara zimwe na zimwe nk’iyitwa flat feet (kubura imihindagurikire y’ikirenge) cyangwa ibibazo by’imitsi n’ingingo, bishobora gutuma umuntu adashobora gutambuka neza. Abandi babiterwa n’impanuka zo hambere zateje ubumuga ku kirenge cyangwa mu mavi, bikaba bituma bahengamisha urukweto igihe bagenda.
Ku rundi ruhande, hari n’ababikora nk’uburyo bw’imigendere yabo, aho umuntu agenda nk’uko abyiyumvamo, atari uko afite ikibazo runaka.
Urugero ni abantu bafite imico yihariye mu kugendera, cyane cyane bigana ingendo z’ibyamamare mu cyangwa se uburyo bagenda bamurika imideli.
Kubamenya niba guhengamisha urukweto ari ikibazo gikomeye, umuntu yagana muganga w’inzobere mu buzima bw’amaguru (podiatrist) kugira ngo asuzumwe, cyane cyane iyo bimubangamira. Guhitamo inkweto nziza, gukomeza imyitozo ngororamubiri, no kwirinda imvune byafasha mu gukemura iki kibazo.