Ku wa 30 Mata 2026, Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwafashe icyemezo cyo gufunga by’agateganyo Niyigaba Clement, uzwi cyane mu itangazamakuru nka DC Clement, mu gihe cy’iminsi 30 mu gihe iperereza rikomeje.
Uyu mwanzuro wafashwe nyuma yo gusuzuma ubusabe bwe bwo gukurikiranwa adafunze, aho yari yatanze ingwate igizwe n’inzu ndetse n’abamwishingira babiri. Nubwo ibyo byose byari byatanzwe, urukiko rwasanze bidahagije kugira ngo arekurwe.
Urukiko rwashingiye ku mategeko agenga imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, cyane cyane ingingo ya 10 n’iya 66, zisobanura ko umuntu ashobora gukurikiranwa afunzwe mu gihe hari impamvu zikomeye zituma akekwaho ibyaha bikomeye. Mu byo Niyigaba Clement akekwaho harimo guteza imvururu muri rubanda, kurwanya ububasha bw’amategeko, kwangiza ibintu by’abandi, ndetse no gukorera urugomo abayobozi b’inzego za Leta.
Ku bijyanye n’impamvu yatanze asaba kurekurwa, harimo kuba ari we utunga umuryango ugizwe n’abana b’impanga ndetse n’uko umugore we arwaye, urukiko rwasanze nta bimenyetso bihagije bigaragaza ko ifungwa rye ryateje ingaruka zikomeye ku muryango we mu gihe cy’ukwezi yari amaze afunzwe.
Nanone kandi, kuba yavugaga ko ari inyangamugayo kandi afite umwirondoro uzwi, ntibyigeze byemezwa nk’impamvu zatuma akurikiranwa adafunze. Bityo, urukiko rwanzuye ko akomeza gukurikiranwa afunzwe by’agateganyo hashingiwe ku buremere bw’ibyaha akekwaho n’ingaruka byateje.
















