Umukinnyi w’Umunyarwanda ukina muri Suède mu ikipe ya Helges IF, Mukunzi Yannick, yongeye kugaragaza urukundo afitiye umugore we Iribagiza Joy, bafitanye abana babiri, amuhimbira indirimbo idasanzwe imuvuga ibigwi.
Ibi bije bikurikira urugero rwa mugenzi we Byiringiro Lague, nawe uherutse gukora igikorwa nk’iki cyo kugaragaza amarangamutima ye abinyujije mu muziki.
Abinyujije ku rubuga rwa Instagram, Mukunzi Yannick yashyize hanze agace k’iyi ndirimbo mu butumwa bumara amasegonda 24, aho yagaragaje ko yayitunganyije mu ibanga rikomeye kugira ngo azatungure umugore we.
Yavuze ko umunsi yayimwumvishije ari bwo bwa mbere, umugore we yahise atungurwa cyane n’ayo magambo yuzuyemo urukundo, kugeza aho amarira yamurenze kubera ibyishimo n’amarangamutima yatewe n’iyo ndirimbo.
Yannick yakomeje asobanura ko iyi ndirimbo ari imwe mu mpano z’agaciro yashatse guha umugore we, amushimira urukundo n’ubwitange agaragaza mu rugo rwabo, cyane cyane mu kurera abana babo no kumushyigikira mu rugendo rwe rwa ruhago.
Nubwo iyi ndirimbo itarasohoka ku mugaragaro, Mukunzi Yannick yijeje abakunzi be ko vuba aha azayisangiza abantu bose, kugira ngo na bo bayumve banasangire ibyishimo by’iyi nkuru y’urukundo.
Iki gikorwa cyashimishije benshi ku mbuga nkoranyambaga, aho abakunzi b’umupira w’amaguru n’abamukurikira bashimye uburyo akinisha umutima w’urukundo mu buzima bwe bwite, bikarushaho kumwegereza abafana be.















