Mu myaka itatu ishize, umwana wambaraga nimero 41 yinjiriye bwa mbere mu ikipe nkuru ya FC Barcelona afite imyaka 15 gusa. Uwo mwana ni Lamine Yamal, umwe mu bakinnyi bato ariko bafite impano idasanzwe yigaragaje vuba mu mupira wβamaguru ku rwego mpuzamahanga.
Uyu musore ntiyatinze kwigaragaza. Ubu amaze gutsinda ibitego 49 no gutanga imipira 52 yavuyemo ibitego muri BarΓ§a, ibintu byatumye ahabwa igihembo cya Golden Boy, gihabwa umukinnyi ukiri muto witwaye neza kurusha abandi ku mugabane wβu Burayi. Ibi byatumye izina rye rirushaho kumenyekana no guhesha icyubahiro igihugu cye cya Espagne, aho yamaze gutsinda ibitego 6 no gutanga imipira 12 yavuyemo ibitego.
Lamine Yamal arimo kwandika amateka mashya, akica uduhigo twinshi twari dusanzwe dufitwe nβibyamamare byabanje muri iyi kipe ikomeye ku Isi. Kuba yarabashije kugera kuri uru rwego akiri muto, bitanga icyizere cyβejo hazaza heza mu mupira wβamaguru.
Uko iminsi ishira, Yamal akomeza kwerekana ko impano ye atari impanuka, ahubwo ari umurimo, kwiyemeza no gukunda icyo akora. Uyu mwana wβigitangaza ni gihamya ko βuwambaye inkindi ataganya iyo azayambura,β kuko yatangiye ari muto cyane, none ari mu banyabigwi barimo kubaka amateka mashya muri ruhago.

















