Mu minsi ishize, urubuga rwa Instagram rwatangiye gukora amavugurura akomeye agamije gukuraho konti zidakora, iz’impimbano ndetse n’izikoresha uburyo butemewe bwo kongera aba-Followers. Ibi byatumye bamwe mu byamamare bikurikirwa cyane ku Isi batakaza umubare munini w’ababakurikira mu gihe gito.
Mu bagaragayeho igihombo kinini harimo icyamamare mu mupira w’amaguru Cristiano Ronaldo ukinira ikipe ya Al Nassr FC ndetse n’ikipe y’igihugu ya Portugal. Nubwo akomeje kuba umuntu ukurikirwa cyane kuri Instagram ku Isi, bivugwa ko amaze gutakaza abarenga Miliyoni 18 z’aba-Followers nyuma y’ikorwa ry’ayo mavugurura.
Undi wagaragayeho igabanuka rikomeye ni umushoramari n’icyamamare mu myidagaduro Kylie Jenner watakaje hafi Miliyoni 15 z’abamukurikiraga. Na none kandi rutahizamu wa Inter Miami CF ndetse n’ikipe y’igihugu ya Argentine, Lionel Messi, nawe yahuye n’iki kibazo aho yatakaje abarenga Miliyoni 8.
Iyi gahunda ya Instagram ntabwo yasize inyuma ibyamamare byo mu Rwanda. Mutesi Jolly nawe ari mu bagaragayeho kugabanukirwa n’abamukurikiraga, aho yatakaje hafi ibihumbi 100 by’aba-Followers.
Abasesenguzi b’imbuga nkoranyambaga bavuga ko impamvu nyamukuru iri gutera ibi ari uko Instagram iri gukora isuku ikomeye ku mafaranga y’ibinyoma ndetse no kuri konti zidakora, ibintu bishobora gutuma imibare y’abakurikirwa isa nk’igabanutse cyane ku byamamare byinshi.
Nubwo aba-Followers bagabanutse, ibi byamamare bikomeje kugira igikundiro gikomeye ku mbuga nkoranyambaga no mu bikorwa byabo bya buri munsi.











