• Love Connection
  • About Us
  • Services
  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions
  • Team Members
  • TV
  • Advertise With Us
  • Contact Us
Kasuku Media
  • Home
  • Amakuru
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Politike
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • KASUKU MEDIA TV
  • AGASOBANUYE
  • Love Connection
No Result
View All Result
  • Home
  • Amakuru
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Politike
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • KASUKU MEDIA TV
  • AGASOBANUYE
  • Love Connection
No Result
View All Result
Kasuku Media
No Result
View All Result
Home Ibindi

Inda ya Ngunda yamukojeje isoni

Prince Mutabazi by Prince Mutabazi
May 10, 2026
in Ibindi
0
Inda ya Ngunda yamukojeje isoni
0
SHARES
0
VIEWS
WhatsAppShare on FacebookShare on Twitter
ADVERTISEMENT
Ngunda aba aho, aba iciro ry’imigani. Rimwe amaze guhaga ariyumvira ati ” harya ngo mu Rwanda nta muntu wahwanya na njye kurya ? Emwe ni koko. Dore na we ibi biryo byose maze mu mwanya muto. Nyamara byatetswe mu minsi itandatu. Ariko ga rubanda, no kundenganya barandenganya! Ndya rimwe gusa mu cyumweru. Ariko bo bakarya kenshi buri munsi. Kandi nta muntu n’umwe twahiga mu guhinga cyangwa kubasha indi mirimo. Yego… ndarya ariko uko ndya ni ko nkora. Ubwo sindi igisambo uko bamvuga.
Ahubwo ndi umugabo, igihangange ndetse… Kandi ga ye umenya Ruganzu yahingishije. Ese icyatumye atandarika ni iki ? Henga muhime njye kumuvumba. “
Ngunda: Gahorane amashyo n’ingoma Nyagasani ! Umva ikinzanye, Nyagasani. Nje kubaramutsa no kubafunguza. Numvise yuko ngo mwahingishije, nyoberwa icyababujije kundarika kandi nzi ko nta muntu n’umwe wandusha guhinga. Ibyo Nyagasani ntacyo bitwaye, mupfe kumvumbya gusa.
Ruganzu : Koko na njye sinzi uko byandenzeho.
Ndakuzi kuri ubu uba wahamaze wafatiriye n’ ahandi. Ariko se nari kubona inzoga ziguhagije n’inda yawe niyiziyi? Ndetse n’ubu ubanza
ntari bubone izo nkuvumbyaho ngo mbone n’izihaza abahinzi banjye.
Ngunda: Na njye sinaguhemukira. Reka kumvumbya, pfa kunsogongeza gusa nigendere. Nzaba nza kuvumba ikindi gihe cyangwa se uzanyitumirira.
Ruganzu: Ngunda se, ningusogongeza, ko nzi isogongera ryawe, ntuzinogozamo abahinzi banjye bagaheba ? Ngaho nibajye kukwereka, ariko uramenye !
Ngunda: Ndasogongera gusa mba nkuroga ! Ndetse mfite urugendo, iyo mungirira vuba nkareba uko natwaza iri zuba.
Ruganzu: Umunyanzoga ntumuzi ? Genda bagusogongeze. Ngiye kureba abahinzi.
Ngunda: Yewe sha ! Shobuja arambwiye ngo nsogongeza ku nzoga.
Umunyanzoga: Nabumvaga. Ariko se ntuntamaze! Dore usheshe akanguhe. Dore inzoga ngiziriya. Singombye kukugenda mu nyuma, ndi muri rwinshi. Enda umuheha.
Ngunda: Oya wihorere, nifitiye uwanjye Ruvunabataka. Nawukuye mu ishyamba, nkawugendana mu ruhago kuko ntamenya gusomesha iyindi miheha.
Umunyanzoga: Ni uko rero genda. Uri umuntu mukuru wibwire.
Umunyanzoga: Ngunda ko wijuse cyane ubigenjeje ute?
Ngunda: Navuye imuhira abagore banjye bamaze kungaburira. Kandi no gusogongera ko ndasogongeye; ahubwo genda urebe.
Umunyanzoga: Yewe, ndumva ibikoba binkuka, ngiye kureba.
Ngunda (wenyine): Abanyanzoga baba abapfu! Ubundi yari asanzwe ayobewe imisogongerere yanjye? Yabaga yazaga ahubwo tukajyana.
Nsibye guhembuka, ariko rero byibura nishe akanyota. Ubwo Ruganzu yarebye, yemera ko njya gusogongera azirikana ko nta nzoga nyinshi afite? Umva ko ndi umunyanda nini. Umunyanda nini ntiyanga kugawa. Kandi simpemutse, sinakoze ukundi atambwiye. Yambwiye ngo nsogongere. Na njye nasogongeye, sinyoye.
Ubundi bwo buriya buyoga bubiri nibwo yari ateze abahinzi ? Henga ndetse nigendere. Sinashobora kumva imivumo y’ abanyanzoga! Twahubirana yanyica. Kandi ga koko ndahemutse ! Nguriya arahindukiye. Mbega umujinya afite! Emwe ndahemutse ! Emwe si
uruda rwanjye rwananiranye!?
Umunyanzoga (wenyine): Icyago yagiye. Aramaze na njye sinashakaga kurebana na we. Bahungu se mbigenze nte ? Ruganzu ndamubwira iki ? Abahinzi nibahingura ndabakwiza he? Ndamenya nihisha he? Ararinkoreye Ngunda! Ndahebye, ntawizigira rubanda.. . Ruganzu ntagira umwaga, ariko rero ntabura kumbwira nabi, birakwiye kandi. Nimbona ko arakaye, ndapfa kumusaba imbabazi, ahubwo izo nzoga nzazisubizeho ubwanjye. Mana y’i Rwanda, urampe gukira irya none!
Ruganzu: Mbe Ngunda, iyo nda yawe ko yafoye cyane aho ni amahoro?
Ngunda: Nyagasani ndasogongeye gusa. None se nari kugira ukundi mutantegetse? Ndetse ndabasezeraho kuko mfite ubwira, nasize umugore wanjye aniha. Ndagira ngo njye kureba ko yaba yaruhutse!
Ruganzu: Ni uko, genda amahoro. Ariko uramenye…
Ngunda (ageze hirya): Nyagasani, ab’imuhira nibamvugira nabi, murangirire imbabazi. Muzirikane ko inda yanjye yantanye! Nasogongeye gusa ariko ahari nakengesheje. Nibibababaza ahubwo nzariha.
Ruganzu: Genda rwiza, icyo ushaka kuvuga ndacyumva. Abahinzi banjye urabakoze. Ninsanga wazimaze, umenye ko uzariha nka zo kabiri, kandi ntuzasubire kungarukira mu rugo ukundi, kereka ku munsi nagutumiye kumpa umubyizi, ukaba igihano cyawe.
Sinjye wahera.
Inda ya Ngunda yamukojeje isoni
ADVERTISEMENT
Previous Post

Что такое контейнеризация и Docker

Next Post

Hantavirus ikomeje gukwirakwira ku Isi

Prince Mutabazi

Prince Mutabazi

Next Post
Hantavirus ikomeje gukwirakwira ku Isi

Hantavirus ikomeje gukwirakwira ku Isi

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IFOTO Y’UMUNSI



  • Trending
  • Comments
  • Latest
“Uzacyena iteka nuramuka ukomereje aha: Ukuri guteye ubwoba abagabo benshi banga kwumva”

“Uzacyena iteka nuramuka ukomereje aha: Ukuri guteye ubwoba abagabo benshi banga kwumva”

April 17, 2025
Joško Gvardiol wa Manchester City yasubije Jurgen Klopp watutse irushanwa rya FIFA Club World Cup

Joško Gvardiol wa Manchester City yasubije Jurgen Klopp watutse irushanwa rya FIFA Club World Cup

July 1, 2025
Leta Zunze Ubumwe za Amerika Ikuyeho Uburenganzira bw’Agateganyo ku Bimukira barenga 530,000

Leta Zunze Ubumwe za Amerika Ikuyeho Uburenganzira bw’Agateganyo ku Bimukira barenga 530,000

March 22, 2025
Arsenal yatangiye ibiganiro byo gushaka Eberechi Eze

Arsenal yatangiye ibiganiro byo gushaka Eberechi Eze

June 30, 2025
Atletico Mineiro na Botafogo,ni nde uhesha ishema Brezil?

Atletico Mineiro na Botafogo,ni nde uhesha ishema Brezil?

9
Urugendo rwa Perezida Joe Biden muri Angola rwibanze ku ngingo eshatu z’ingenzi

Urugendo rwa Perezida Joe Biden muri Angola rwibanze ku ngingo eshatu z’ingenzi

4
Uyu munsi haraca uwambaye hagati y’ikipe ya Arsenal Fc na Manchester United

Uyu munsi haraca uwambaye hagati y’ikipe ya Arsenal Fc na Manchester United

3
Ishyamba si ryeru kwa Kanye West na Bianca Censori

Ishyamba si ryeru kwa Kanye West na Bianca Censori

2

По какому принципу работают механизмы логирования

May 12, 2026

Каким образом организованы решения фиксации событий

May 12, 2026

По какому принципу функционируют запасные версии

May 12, 2026

Что такое CDN и зачем он необходим

May 12, 2026

Recent News

По какому принципу работают механизмы логирования

May 12, 2026

Каким образом организованы решения фиксации событий

May 12, 2026

По какому принципу функционируют запасные версии

May 12, 2026

Что такое CDN и зачем он необходим

May 12, 2026
ADVERTISEMENT
Kasuku Media

Tubagezaho amakuru acukumbuye avugwa mu Rwanda, mu karere no mu mahanga mbere y'abandi!

Ibirimo

  • Amakuru
  • Ibindi
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Iyobokamana
  • Karabaye
  • Kasuku Breakfast
  • Politike
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Uncategorized
  • Urukundo
  • World

Amakuru Mashya

По какому принципу работают механизмы логирования

May 12, 2026

Каким образом организованы решения фиксации событий

May 12, 2026
  • Love Connection
  • About Us
  • Services
  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions
  • Team Members
  • TV
  • Advertise With Us
  • Contact Us

© 2024 KasukuMedia.com

No Result
View All Result
  • Home
  • Amakuru
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Politike
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • KASUKU MEDIA TV
  • AGASOBANUYE
  • Love Connection

© 2024 KasukuMedia.com