Mu gihe intambara nβamakimbirane mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) bikomeje gufata indi ntera, hamaze gutangazwa ko bamwe mu ngabo za Leta ya Congo (FARDC) batangiye guhungira mu Rwanda. Ibi byatewe n’ibitero bikomeje kwibasira udusozi n’ibigo bya gisirikare biri mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, aharangwa umutekano mucye uturutse ku nyeshyamba zifite ibirindiro muri ako gace.
Abayobozi bβu Rwanda batangaje ko abasirikare bagera kuri 50 bamaze kwambuka umupaka wa Goma bakinjira mu Karere ka Rubavu.
Abo basirikare bemeza ko bahunze kubera ubwoba bw’ibitero bikomeje kwiyongera, ndetse no gutinya kubura ubuzima kubera kutagira ibikoresho bihagije byo kwirwanaho.
Umwe muri bo yagize ati: “Twari tumaze igihe twugarijwe. Kubera ibitero bidashira, twahisemo guhungira mu Rwanda aho twizeye ko tugiye kuruhuka intambara.”
Kugeza ubu, Guverinoma yβu Rwanda irikuvuga ko aba basirikare barimo gufashwa nkβimpunzi bisanzwe kandi ko ikihutirwa ari ukubanza kubaha ubufasha bwa mbere. Icyakora, iyi nkuru yatumye hagaruka impaka hagati yβibihugu byombi, bisanzwe bifitanye umubano ugerwa ku mashyi. Ibyo bikomeje kwiyongera ku bibazo biri hagati ya Kigali na Kinshasa, aho buri gihugu gishinja ikindi gufasha imitwe yitwaje intwaro ihungabanya umutekano.
Ihuriro ry’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) rirahamagarira impande zombi kugirana ibiganiro bigamije gushaka umuti w’iki kibazo gikomeje gufata indi ntera. Kugeza ubu, ibihugu bigize EAC byari byarohereje ingabo mu rwego rwo kubungabunga amahoro mu Burasirazuba bwa Congo, ariko umusaruro w’ibi bikorwa ukomeje kuba muto.
Ibi bibaye mu gihe abatuye agace ka Goma bakomeje guhunga mu buryo butoroshye, bamwe bambukira mu bihugu bihana imbibi na Congo, birimo u Rwanda, Uganda, na Tanzania. Umutekano wβAkarere uracyari ikibazo gikomeye, kandi ibihugu byβAkarere birasabwa gutekereza ku buryo burambye bwo kurwanya izi ntambara zβurudaca.


















