Abaturage batuye mu Mudugudu wa Kamazuru, Akagari ka Gahogo mu Murenge wa Nyamabuye, Akarere ka Muhanga, baravuga ko bahangayikishijwe n’ikwirakwira ry’inzoga zitemewe ziri gutuma abazinyoye bagira ibibazo by’ubuzima, birimo kubyimba ibirenge n’izindi ngaruka zidasanzwe.
Aba baturage bavuga ko izi nzoga zikunze gukorerwa mu buryo bwihishe kandi zigacuruzwa mu bice bitandukanye by’ako gace, bigatuma ubuzima bw’abazinywa bujya mu kaga. Basaba inzego zibishinzwe gukaza ingamba zo kurwanya abakora ibi binyobwa, kuko bikomeje guteza impungenge mu muryango nyarwanda.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yemeje ko Polisi yamaze gufata abantu batatu bakekwaho kugira uruhare mu gukora no gucuruza inzoga zitujuje ubuziranenge.
Yagize ati: “Abo bantu bafatanwe litiro zirenga 650 z’inzoga yitwa igikwangari, ikekwa kuba itujuje ibisabwa. Kuri ubu bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamabuye mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane neza uko ibyo bikorwa byakorwaga n’aho byagezaga ingaruka.”
Polisi y’u Rwanda yakomeje gushimira abaturage bagaragaza ubufatanye mu gutanga amakuru ku gihe, ikabasaba gukomeza uwo muco mwiza wo gufasha mu gukumira ibyaha no kurinda ubuzima bwabo n’ubw’abandi.
Abaturage na bo basabwa kwirinda kunywa ibinyobwa bitemewe cyangwa bitazwi inkomoko yabyo, kuko bishobora guteza ingaruka zikomeye ku buzima, zirimo n’indwara zidakira cyangwa urupfu.

















