Mu gihe amahanga yakomeje guhamagarira impande zombi zihanganye mu Burasirazuba bwo hagati guhagarika imirwano, igihugu cya Lebanon gikomeje guhura n’ingaruka zikomeye z’intambara iri hagati ya Israel n’umutwe wa Hezbollah ushyigikiwe na Iran. Imibare iheruka gutangazwa na Minisiteri y’Ubuzima muri Lebanon igaragaza ko abantu 3600 bamaze kwicwa naho abagera kuri 11321 barakomeretse kuva imirwano yongeye gukaza umurego ku wa 2 Werurwe 2026.
Iyi mibare igaragaza ubukana bw’iyi ntambara imaze amezi arenga atatu, ikomeje guteza ibibazo bikomeye by’ubutabazi, ubukungu ndetse n’umutekano muri Lebanon no mu karere kose k’Uburasirazuba bwo hagati. Ku wa kabiri, abaturage benshi batuye mu mujyi wa Tyre mu majyepfo ya Lebanon bongeye guhunga ingo zabo nyuma y’uko igisirikare cya Israel (IDF) gitangaje ko hari ibice bigomba kwimurwamo abaturage mbere y’uko ibitero biteganyijwe bitangira.
Amashusho yafashwe hafi y’agace ka Aabbasiyyeh, kari mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Tyre, yagaragaje umwotsi n’umukungugu mwinshi wazamutse nyuma y’igitero cy’indege cya Israel. Aya mashusho yemejwe n’abasesenguzi bakoresheje amashusho ya satellite bagaragaza ko yafatiwe hafi y’ishuri ryo muri ako gace.
Minisiteri y’Ubuzima ya Lebanon yatangaje ko igitero kimwe cyagabwe muri Tyre cyahitanye nibura abantu umunani ndetse kigakomeretsa abarenga 30, nubwo imibare yari igikomeza gukusanywa kugeza igihe twari turi gutunganya iyi nkuru.
Abaturage benshi bavuga ko ubuzima bwahindutse kubera guhora mu buhungiro budashira. Hari imiryango imaze kwimurwa inshuro eshanu cyangwa zirenga kuva iyi ntambara yatangira, ibintu byashyize abaturage mu buzima bugoye cyane. Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, yatangaje ko ahangayikishijwe n’ukwiyongera kw’imirwano muri aka karere. Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, yasabye ko ibitero byose bihagarara ako kanya, anasaba ko amasezerano y’agahenge hagati ya Israel na Lebanon, Israel na Iran ndetse n’ayahujwe na Gaza yubahirizwa byuzuye. Yavuze ko nta gisubizo cya gisirikare gishobora kurangiza ibibazo byo mu Burasirazuba bwo hagati, ahubwo ko ibiganiro bya dipolomasi ari byo byonyine bishobora kuzana amahoro arambye.
Ibi yabivuze mu gihe impungenge zikomeje kwiyngera zuko intambara ishobora kongera gukwirakwira mu karere kose nyuma y’igihe gito impande zombi zari zemeye ko habaho agahenge. Nubwo hari ibiganiro byinshi by’amahoro bimaze igihe bikorwa, amasezerano menshi y’agahenge burya ntabwo akunze kubahirizwa.
Muri Lebanon, amasezerano y’agahenge yatangajwe ku bufatanye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ariko Hezbollah yayamaganye ivuga ko atubahiriza inyungu zayo. Kurundi ruhande, Israel nayo yakomeje ibikorwa bya gisirikare mu bice bimwe byo mu majyepfo ya Lebanon. Hagati ya Iran na Israel, impande zombi zari zemeye guhagarika ibitero muri Mata 2026 nyuma y’intambara yamaze amezi arenga atatu. Gusa ku Cyumweru gishyize impande zombi zongeye guhererekanya ibisasu mbere y’uko zongera kwemera guhagarika imirwano ku wa Mbere.
Muri Gaza na ho, ubwo imirwano ikomeye yahagaze Ukwakira 2025, amakimbirane hagati ya Israel na Hamas aracyagaragara rimwe na rimwe, bikaba byaratumye abantu benshi bakomeza guhitanwa n’ibitero.
KImwe mu bibazo bikomeye byagaragaye muri iyi ntambara ni uko ibikorwa remezo by’ubuzima bikomeje kwibasirwa. Raporo zitandukanye zigaragaza ko mu cyumweru kimwe gusa, ibitaro bitatu byo mu majyepfo ya Lebanon byagabweho ibitero, bigahitana abantu icyenda ndetse bigakomeretsa abarenga 150, benshi muri bo bakaba ari abaganga n’abaforomo.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO) ryamaganye ibi bitero, rivuga ko byatumye abaturage benshi batabona serivisi z’ubuvuzi kandi bikongera umubare w’abahitanwa n’ibikomere by’intambara. Minisiteri y’Ubuzima ya Lebanon ivuga ko kuva iyi intambara yatangira, abarenga 130 bakoraga mu rwego rw’ubuzima bamaze gupfa, naho amavuriro, ibitaro n’imodoka zitwara indembe birenga 160 byarangiritse bitewe n’ingaruka zibi bitero.
Imibare y’Umuryango w’Abibumbye igaragaza ko abarenga miliyoni 1.2 z’Abanyalebanoni bamaze kuva mu byabo kubera intambara. Ni umubare munini cyane ugereranyije n’abaturage b’icyo gihugu.
Kubera kwimurwa kw’abaturage, ikibazo cy’inzara nacyo gikomeje gufata indi ntera. ONU ivuga ko abantu basaga 1.24 bashobora guhura n’inzara ikabije hagati y’uyu mwaka n’amezi ari imbere niba imirwano ikomeje.
Kubera iyo mpamvu, Umuryango w’Abibumbye watangaje ko umubare w’amafaranga basabwa yikubye kabiri yo gufasha Lebanon, aho yageza kuri miliyoni 639.9 z’amadorali ya Amerika ngo afashe abaturage bahuye n’ingaruka z’intambara. yi ntambara ntiyahinduye gusa ubuzima bw’abaturage, ahubwo yanahinduye imiterere ya politiki y’akarere. Mu ntangiriro zayo, Perezida Donald Trump na Minisitiri w’Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu bari bizeye ko igitutu cya gisirikare cyari gutuma Iran ihindura ubutegetsi cyangwa igacika intege burundu.
Nyamara uko iminsi yagiye ishira, ibintu byafashe indi ntera. Nubwo abayobozi bakomeye ba Iran bishwe muri iyi ntambara, ubuyobozi bushya bwaje gusimbura abaguye mu mirwano bwakomeje kwerekana ko butazava ku murongo wa politiki wari usanzweho.
Abasesengeuzi bavuga ko uburyo Iran yakomeje kugira uruhare mu guhungabanya ubwikorezi bwo mu Nyanja ya Hormuz bwatumye yongera kugira ijambo rikomeye mu karere, nubwo yari yahuye n’ibihombo byinshi.
Ibi byatumye ibihugu byinshi byo mu karere ka Gulf nka UAE na bamwe mu bihugu bituranye na byo bihura n’ingaruka z’ubukungu, kubera ihungabana ry’ubucuruzi n’ubwikorezi mpuzamahanga. Nubwo impande zose zikomeje kuvuga ko zishyigikiye ibiganiro by’amahoro, ibikorwa bya gisirikare bikomeje kugaragara buri munsi bituma benshi bibaza niba amahoro arambye ashoboka mu gihe cya vuba.
Abasesenguzi ba politiki mpuzamahanga bavuga ko uko intambara imara igihe kinini, ari ko biba bigoye kuyihagarika kuko buri ruhande rugenda rwiyumvamo ko rugomba kurwana kugira ngo rugere ku nyungu zarwo. Ku rundi ruhande, abaturage ba Lebanon ni bo bakomeje kwishyura igiciro kinini kurusha abandi. Buri munsi hari abatakaza ubuzima, abandi bagasiga ingo zabo, mu gihe ubukungu bw’igihugu bukomeje gusenyuka.
Mu gihe amahanga akomeje guhamagarira impande zose kwitabira inzira y’ibiganiro, amaso y’Isi yose akomeje kureba niba agahenge kazubahirizwa cyangwa niba aka Karere kazakomeza kwinjira mu yindi ntambara ishobora kugira ingaruka zikomeye ku mutekano n’ubukungu bw’Isi yose.















