Urwego rw’Umuryango w’Abibumbye rushinzwe kurangiza imirimo y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT) rwongeye kwanga ubusabe bwa Kambanda Jean na Kamuhanda Jean de Dieu bwo gufungurwa mbere y’igihe, ruvuga ko bombi bataruzuza ibisabwa n’amategeko agenga iri rwego.
Kambanda Jean, wabaye Minisitiri w’Intebe wa Guverinoma yari ku butegetsi mu 1994, yari yasabye kurekurwa ashingiye ku myaka amaze afunzwe ndetse n’ibibazo by’ubuzima avuga ko byatewe n’igihe kinini amaze muri gereza. Yagaragaje kandi ko yifuza kuvurirwa hafi y’umuryango we, anavuga impungenge z’uko ashobora kwimurirwa mu Rwanda gukomerezayo igihano.
Perezida wa IRMCT, Umucamanza Graciela Gatti Santana, yavuze ko ubusabe bwo gufungurwa mbere y’igihe busuzumwa hashingiwe ku mategeko y’uru rwego. Yasobanuye ko ku bakatiwe igifungo cya burundu, gihwanye n’igifungo cy’imyaka 45, bityo usaba kurekurwa agomba kuba amaze nibura imyaka 30 afunzwe.
Urukiko rwagaragaje ko Kambanda ataruzuza icyo gihe, ndetse ruvuga ko impamvu z’ubuzima n’iz’ubusaza yatanze zidahagije kugira ngo zihabwe agaciro katuma arekurwa mbere y’igihe. Rwanongeyeho ko kuba ashobora kwimurirwa mu kindi gihugu bidafatwa nk’impamvu idasanzwe yo koroherezwa.
IRMCT yanze kandi ubusabe bwa Kamuhanda Jean de Dieu, wabaye Minisitiri w’Uburezi n’Ubushakashatsi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Na we yari yemeye ko atarageza ku myaka isabwa, ariko asaba ko harebwa impamvu z’ubumuntu.
Urukiko rwavuze ko impungenge zijyanye no kwimurirwa mu Rwanda zidahagije kugira ngo zihindure amategeko agenga ifungurwa mbere y’igihe, ndetse ko nta bindi bimenyetso bidasanzwe Kamuhanda yatanze byashimangira ubusabe bwe.
IRMCT yanzuye ko Kambanda Jean na Kamuhanda Jean de Dieu bazakomeza kurangiriza ibihano byabo muri gereza kugeza igihe bazaba bujuje ibisabwa n’amategeko kugira ngo ubusabe bwabo bushobore kongera gusuzumwa.















