Umuhanzi Ruhumuriza James, uzwi cyane nka King James, yatangaje ko impamvu adakunda gushyira ubuzima bwe bw’urukundo mu ruhame ari uko abo yakundanye kenshi baba badashaka kwamenyekana cyangwa kwigaragaza ku mbuga nkoranyambaga.
Mu kiganiro yagiranye na Kiss FM, King James yavuze ko guhitamo kurinda ubuzima bwe bwite atabikora agamije kubuhisha, ahubwo ari uburyo bwo kubaha no kurinda ubuzima bw’abo bakundana. Yasobanuye ko akunda kubana n’abantu batari mu ruganda rw’imyidagaduro, bityo na bo bakumva batifuza gukurura amaso y’itangazamakuru cyangwa ay’abakoresha imbuga nkoranyambaga.
Yavuze ko kuba atagaragaza umukunzi we byatumye imyaka myinshi agenda avugwaho inkuru zitandukanye z’urukundo, zirimo kuvugwa ko akundana n’abagore batandukanye cyangwa ko yaba yarabyaranye n’abamwe. Icyakora, yavuze ko yahisemo kutajya asubiza cyangwa ngo ahakane ibyo bavuga, ahubwo agaceceka akareka ibihe bikabyisobanura.
Uyu muhanzi umaze imyaka 20 ari umwe mu bafite izina rikomeye mu muziki nyarwanda, yavuze ko guceceka ari bwo buryo yabonye bumufasha kwirinda impaka zidafite umumaro.
King James kuri ubu ari mu myiteguro y’igitaramo gikomeye azakorera muri BK Arena ku wa 1 no ku wa 2 Kanama 2026, aho azizihiriza imyaka 30 amaze mu rugendo rw’umuziki we.















