Amakuru aturuka mu banyamakuru b’inzobere ku isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi agaragaza ko Diomande yamaze gufungurira Real Madrid amarembo, aho impande zombi zageze ku bwumvikane bushimishije ku ngingo z’ingenzi zigize amasezerano.
Nubwo bimeze bityo, ikipe ifite uyu mukinnyi yanze ubusabe bwa mbere bwa Real Madrid bwari bufite agaciro ka miliyoni 100 z’Ama-Euro. Icyakora, amakuru avuga ko iyi kipe yo muri Espagne itacitse intege, ahubwo iri gutegura gutanga ubundi busabe bushya ishobora kongera amafaranga cyangwa igahindura uburyo bw’imiterere y’ayo masezerano kugira ngo yemerwe.
Ku rundi ruhande, Paris Saint-Germain (PSG) na yo imaze ibyumweru byinshi iri mu biganiro n’abahagarariye Yan Diomande, ishaka kumwemeza kuyerekezamo. Gusa kugeza ubu, nta masezerano aragerwaho hagati y’iyi kipe yo mu Bufaransa n’ikipe ifite uburenganzira bwe, ibintu bituma amahirwe ya Real Madrid akomeza kwiyongera.
Irushanwa ryo gushaka uyu mukinnyi rikomeje gukomera, aho amakipe akomeye i Burayi akomeje kumubona nk’umwe mu banyempano bafite ejo hazaza heza. Mu minsi iri imbere ni bwo hitezwe kumenyekana niba Real Madrid izatsinda iri siganwa cyangwa niba PSG izabona uburyo bwo kuyigaranzura.
Abakurikiranira hafi isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi bavuga ko icyemezo cya nyuma gishobora guterwa n’ubusabe bushya Real Madrid iteganya gutanga ndetse n’icyo ikipe ya Yan Diomande izahitamo nyuma yo gusuzuma ibyifuzo byose iri guhabwa.















