Mu myaka yashize, amakuru ajyanye n’umuntu wabaga yahamagajwe n’inzego z’umutekano cyangwa yatawe muri yombi, yamenyekanaga bitinze kandi mu buryo bw’ibanga. Kenshi abaturage babyumvaga nyuma y’iminsi myinshi, rimwe na rimwe ari uko dosiye igeze mu nkiko cyangwa uwo muntu yamaze gufungwa.
















