Amakuru akomeje kuvugisha benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru ku Isi ni ay’uko umutoza w’icyamamare Pep Guardiola yaba yamaze kumenyesha Manchester City ko agiye kuva muri iyi kipe nyuma y’imyaka igera ku icumi ayitoza. Nubwo iyi kipe itarashyira hanze itangazo rya nyuma, ibitangazamakuru byinshi byo mu Bwongereza byamaze gutangaza ko icyemezo cya Guardiola cyafashwe kandi ko itangazo ryemewe rishobora kujya hanze mu masaha ari imbere cyangwa iminsi mike iri imbere.
















