Umunya-Senegal akaba anafite ubwenegihugu bw’u Butaliyani, Khaby Lame, yongeye gukora amateka nyuma yo gushyirwa ku rutonde rw’abakoresha imbuga nkoranyambaga bafite ijambo rikomeye ku Isi rwakozwe na Forbes mu mwaka wa 2026.
Muri uru rutonde rw’abanyamurava 50 bafite imbaraga n’ingaruka zikomeye ku mbuga nkoranyambaga, Khaby Lame yaje ku mwanya wa 15, ibintu bikomeje kwerekana uburyo izina rye rikomeje kwamamara ku rwego mpuzamahanga.
Forbes ivuga ko uyu musore wamamaye kubera amashusho asetsa kandi atanga ibisobanuro mu buryo bworoshye, yinjije amafaranga abarirwa muri miliyoni 9.9 z’amadolari ya Amerika mu gihe cy’umwaka ushize.
Khaby Lame kandi akomeje kuyobora urubuga rwa TikTok mu kugira umubare munini w’abamukurikira, aho abarenga miliyoni 160 bamukurikira kuri uru rubuga rwamamaje izina rye ku Isi yose. Iyo mibare ituma aba umuntu ukurikirwa cyane kurusha abandi bose kuri TikTok.
Iyo hiyongereyeho n’abamukurikira ku zindi mbuga nkoranyambaga zirimo Instagram, Facebook na YouTube, umubare wose urenga miliyoni 252, ibintu bishimangira ubwamamare bwe bukomeje kwiyongera umunsi ku wundi.
Kuva yatangira kwamamara mu bihe bya Covid-19, Khaby Lame yubatse izina rikomeye mu ruganda rw’imyidagaduro n’itangazamakuru rishingiye ku ikoranabuhanga, aho akorana n’ibigo bikomeye ndetse n’ibyamamare byo mu ngeri zitandukanye ku Isi.
















