Umunyarwandakazi Mukansanga Salima yatoranyijwe mu basifuzi 68 bazasifura Igikombe cy’Isi cy’Abakobwa batarengeje imyaka 20, kizabera muri Pologne tariki 5-27 Nzeri 2026, aho azaba ari mu basifuzi bakoresha amashusho [VAR].
Mukansanga amaze igihe atagaruka cyane mu itangazamakuru kubera ko nta marushanwa menshi akitabira nk’umusifuzi.
Ni nyuma y’uko kuva mu 2025, uyu musifuzi atagisifura mu kibuga hagati, ahubwo yabaye umusifuzi ukoresha ikoranabuhanga ry’amashusho rya “Video Assistant Referee”.
Kuri iyi nshuro, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) ryamutoranyije mu basifuzi 68 bazasifura Igikombe cy’Isi cy’Abakobwa batarengeje imyaka 20, kizabera muri Pologne tariki 5-27 Nzeri 2026.
Mukansanga ni umwe mu basifuzi 14 barimo abagore 10 bazakoresha VAR mu mikino 52 y’iri rushanwa rizitabirwa n’ibihugu 24. Ni mu gihe abasifuzi bo hagati mu kibuga ari 18 naho abo ku ruhande bakaba 36 (bose ni abagore).
Rimwe mu marushanwa akomeye Mukansanga Salima yasifuye nyuma yo kuba umusifuzi wa VAR gusa ni Igikombe cya Afurika cy’Abagore cyabaye mu 2025.
Mu 2012 ni bwo yabaye umusifuzi mpuzamahanga wemewe na FIFA, ndetse nyuma y’imyaka 10 ahita aba umugore wa mbere wasifuye Igikombe cya Afurika.
Si ayo mateka afite gusa kuko yanasifuye mu Mikino Olempike, Igikombe cy’Isi cy’Abagore, Igikombe cya Afurika cy’Abagore, CAF Women’s Champions League.
Ari mu bagore batatu bahawe gusifura mu mikino y’Igikombe cy’Isi cya 2022 cyabereye muri Qatar, aba umugore wa mbere ubikoze aturuka muri Afurika.

Ibihembo yegukanye bikomeye birimo BBC 100 Women [urutonde rw’Abagore 100 bakomeye muri Afurika], Forbes Woman Africa, Forty under 40 Africa Award, East Africa Youth Award n’ibindi.















