Umwongereza Lewis Hamilton, usigaje amasiganwa atatu ya Formula 1 akinira Mercedes, yagaragaje ko yari atekereje kureka gukina kubera uburyo iyi kipe imufata, ariko akemeza ko nkβumunyamwuga agomba gusoza neza amasezerano ye.
Mu mpera zβiki cyumweru, Hamilton arakina Las Vegas Grand Prix muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kimwe mu masiganwa ya nyuma yβumwaka wβimikino wa 2024. Mu kiganiro yagiranye nβitangazamakuru, yagarutse ku bibazo afitanye nβikipe, avuga ko kutitabwaho biri mu bituma atitwara neza.
Ati, βNyuma yβisiganwa rya SΓ£o Paulo, nashatse kubivamo kuko ntari meze neza, ariko nahisemo kugaruka. Nzaharanira gutanga ibyo mfite byose.β
Hamilton, wβimyaka 39, yamaze kwemeza ko azasohoka muri Mercedes mu 2025 akerekeza muri Ferrari, nyuma yβimyaka myinshi ayihesheje ibikombe bitandatu muri birindwi yatwaye. Kugeza ubu, ari ku mwanya wa karindwi nβamanota 190, mu gihe Max Verstappen ari imbere nβamanota
393.















