Lt Gen Yav wamenyekanye nka ’Tigre’ yahoze ayobora intara ya gisirikare ya gatatu. Yatawe muri yombi muri Nzeri 2022, ashinjwa kuvugana n’uwo muri Leta y’u Rwanda, kandi ngo hari ubutumwa yamwoherereje kuri telefone ye muri Werurwe uwo mwaka buhamya ko bakoranaga.
Telefone ya Lt Gen Yav yafatiriwe kuva agifatwa. Urukiko rwasabye Ubushinjacyaha kwerekana ubwo butumwa, burabubura, hifashishwa abahanga bakora mu rwego rw’igihugu rushinzwe umutekano w’ikoranabuhanga (CNC) ariko na bo barabubura.
Ubushinjacyaha Bukuru buyobowe na Lt Gen Lucien-Réne Likulia bwabwiye urukiko ko nubwo ubwo butumwa butaboneka, hari abatangabuhamya bemeza ko Lt Gen Yav yabwohererejwe n’umwofisiye mu ngabo z’u Rwanda.
Lt Gen Likulia yitabaje abatangabuhamya barimo Lt Gen Constant Ndima wabaye Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru na Gen Maj Sylvain Ekenge wabaye Umuvugizi w’ingabo z’igihugu, ariko babwira urukiko ko uretse ibyo babwiwe na Gen Maj Peter Cirimwami wapfuye muri Mutarama 2025, ubwo butumwa batabubonye.
Lt Gen Ndima yavuze ko yabwiwe ko ubwo butumwa bwoherejwe na Gen (Rtd) James Kabarebe wakoze imirimo itandukanye mu ngabo z’u Rwanda, Gen Maj Ekenge we avuga ko yabwiwe ko bwoherejwe n’umujyanama bwite wa Gen (Rtd) Kabarebe, bitera abacamanza urujijo.
Nyuma yo kubura ikimenyetso gikomeye dosiye izingiyeho no kwifashisha abatangabuhamya banyuranya imvugo, ku wa 7 Gicurasi 2026 Lt Gen Likulia yasabye Urukiko Rukuru rwa gisirikare guhamya Lt Gen Yav icyaha cyo kugambanira igihugu kubera ubwo butumwa, rukamukatira igifungo cya burundu.
Lt Gen Likulia yasubiriyemo urukiko ko Lt Gen Yav yoherejwe ubutumwa n’umwofisiye mu ngabo z’u Rwanda, na we abwoherereza abajenerali babiri bo mu ngabo za RDC, atabimenyesheje ubuyobozi bukuru bw’igisirikare buri i Kinshasa, kandi ngo yasabye abasirikare gukora ibinyuranyije n’amategeko.
Umwe mu banyamategeko ba Lt Gen Yav, Me Ngwapitshi Carlos, yabwiye urukiko ko ibyaha Ubushinjacyaha bushinja umukiliya we bidafite ishingiro, kuko nta bimenyetso bifitiwe kandi ko n’abatangabuhamya bifashishijwe batigeze babona ubutumwa buvugwa, keretse gukekeranya no kugendera ku mabwire.
Me Ngwapitsi yabajije ati “Ubwo butumwa buri hehe? Bavuga ko umwofisiye w’u Rwanda yohereje ubutumwa muri Werurwe 2022 ariko nta kimenyetso gifatika urukiko rwahawe. Abatangabuhamya, aba bajenerali bavuga ko bumvise iby’ubwo butumwa ariko nta wabwiboneye. Ayo ni amabwire, ni ubuhamya budashingiye ku by’abantu biboneye kandi buravuguruzanya.”
Uyu munyamategeko yagaragaje ko itegeko rigenga imanza nshinjabyaha ritemera ko umuntu asabirwa igihano kandi nta bimenyetso bigaragaza ko yakoze ibyaha, bityo ko umukiliya we akwiye kugirwa umwere, agafungurwa nyuma y’imyaka hafi ine ari muri gereza.
Urukiko rwasubitse iburanisha, rwanzura ko ababuranyi bazavuga amagambo ya nyuma tariki ya 12 Gicurasi 2026. Uwo munsi ni bwo hazamenyekana igihe umwanzuro uzasomerwa.










